in

Filimi ya Daddy De Maximo Iy’ubusamo

1 Ubuzima bwe bwo hambere

2 Daddy yinjira mu gisirikare

3 Igitero cy’ abacengezi ku Kibuye

4 Imirimo Daddy yakoze

5 Daddy De Maximo Mu mwuga wo kwerekana imideri (Modelling)

6 Filimi ya Daddy De Maximo “Iy’ubusamo

7 Ubuzima busanzwe bwa Daddy De Maximo

 

Filimi ya Daddy De Maximo “Iy’ubusamo

Iyi filimi yitwa “Iy’ubusamo” mu Kinyarwanda, “Par le raccourci” mu Gifaransa cyangwa “By the shortcut” mu Cyongereza.

 

Dady de Maximo yakuze nta sekuru nta na nyirakuru agira. Akiri umwana muto, yahoraga yibaza aho bagiye, amaze guca akenge aza kumenya ko ababyara nyina, bishwe mu 1973, maze imirambo yabo irohwa mu mugezi, anamenya ko na nyina yarokokeye hato, kuko yamaze amasaha agera ku 9 ari mu mazi, aza kurohorwa n’umugiraneza woze akamurohora.

Mu 2006 nibwo yatangiye ubushakashatsi n’ubucukumbuzi ku nzuzi n’imigezi yo mu Rwanda. Ubu bushakashatsi no gukora iyi filimi byari bigamije kwerekana uko imirambo nkiyo yagiye irohwa mu migezi itandukanye, yagiye igera muri Victoria aho abarobyi b’abaganda babashije kurobamo myinshi. Yashakaga kwerekana uko yageragayo imeze inyuma, inzira yabaga yaraciye ndetse n’igihe yabaga yaramaze mu nzira. Ubu bushakashatsi yabukoreye muri Uganda, Afurika y’epfo aho televiziyo SABC Africa yari ifite amashusho yerekana iyo mirambo.

 

Agarutse mu Rwanda muri Nyakanga 2007, nibwo batangiye kuyikora. Iyi filimi ahanini yakozweho n’abanyarwanda. Ukuboza 2007, ajya muri Ukraine gukoresha mixage. Mu 2008, yagarutse kuyirangiza.

 

Mu kwezi k’Ukuboza 2008, nkuwatewe inkunga n’umuryango Prince Claus Fund w’i Bwami mu Buholandi, umwamikazi Béatrix w’Ubuholandi n’umuryango we, bamutumiye kujyayo kuyerekana no gusangira ku meza, icyo gihe yari itaranarangira neza. Nyuma ajya kuyerekana i Genève n’i Fribourg mu Busuwisi, muri Mairie ya Nantes n’ahandi mu Bufaransa, mu Bubiligi, i Kinshasa muri Congo, muri Cameroun, muri Afurika y’epfo muri congrégation y’abayahudi baho n’ahandi henshi ku Isi tudasize iwacu mu Rwanda.

 

Abaterankunga bayo bibanze (EXECUTIVE Producers) harimo Minisiteri y’umuco na siporo mu Rwanda, Ubwami bw’Ubuholandi,Komisiyo y’u Rwanda y’Ubumwe n’Ubwiyunge Ubuyobozi bwa Nantes, n’abandi.

 

Ubuzima busanzwe Daddy De Maximo abayeho ubu

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi w’ibihe byose wa Fc Barcelona yatangaje ko atewe agahinda n’iyi kipe muri iyi minsi(Impamvu)

Daddy De Maximo Mu mwuga wo kwerekana imideri (Modelling)