Connect with us

Imyidagaduro

Filime z’UDUSOBANUYE zamaze kwamaganwa mu Rwanda.

Published

on

Filime zitwa UDUSOBANUYE zagendaga zisobanurwa zigashyirwa mu kinyarwanda mu rwego rwo kugira ngo n’abatabasha kumva indimi z’amahanga babashe kuryoherwa n’izi filime zamaze kwamaganwa ndetse ngo nibiba na ngombwa n’amategeko arakurikizwa.

Mu ibaruwa Federasiyo ya sinema mu Rwanda yashyize hanze, yihanangirije bikomeye abakora izi filime zamamaye nk’udusobanuye babashinja kwica no kwangiza amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwasinye y’ibijyanye n’umutungo kamere ku bahanzi. Indi mpamvu igaragara muri iyi baruwa ni uko ngo ikorwa n’icuruzwa ry’izi filime byangiza cyane isoko rya sinema nyarwanda mu gihe nyamara abahanzi bo mu Rwanda bahagurukiye guteza imbere iby’iwabo.

Mu kiganiro ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru cyagiranye na Uwizeye Marc uzwi ku izina rya “Rocky Kirabiranya” akaba na Vice Perezida wa Coperative y’ Abasobanuzi yavuze ko hari itegeko rya UNESCO ribemerera kuba izo Sinema bazigeza ku Banyarwanda ngo rero ibyo Federasiyo ivuga sibyo kuko babikora byemewe n’ amategeko.o

Rocky Kirabiranya yahumurije abakunzi b’udusobanuye.

Ati “ Ikindi Federasiyo ya Sinema mu Rwanda iri ‘local’ ishinzwe film Nyarwanda sinzi impamvu bativuganira bakiha akazi ko kuvuganira Hollywood,Bollywood……Abo biyo barabizi ko Sinema zabo tuzishyira mu kinyarwanda kuko icyo dukora ni ‘Dubbing’ nkikorwa mu bindi bihugu nubwo itaragera ku rwego nk’ urwo mu Bufaransa”.

Rocky yakomeje avuga ko nta muntu wemerewe kubabuza gusobanura izo film ngo keretse ari ba nyirazo.Ati “ Ibyo Federasiyo ivuga ni ubujiji ngo bahagarike agasobanuye nibwo film zabo zizagurwa ni nko kuvuga ngo bahagarike umuceri kugirango ibirayi bigurwe cyangwa nka Ferwafa ikavuga ngo bahagarike imikino yo mu Bwongereza kugirango turebe shampiyona y’ u Rwanda!!”.

Ngo inama yagira Federasiyo ya Sinema ni ugukora film zifite ireme ngo kuko Abanyarwanda barasobanutse ntibagura ibyo babona ko bisondetse.Ikindi kandi ngo Federasiyo nishyire imbaraga mu kuvugira Sinema Nyarwanda ishake ni cyayiteza imbere aho gushyira imbaraga mukuvugira abo ba Hollywood n’ ahandi.Yasoje abwira abakunzi babo gutuza ngo kuko agasobanuye bazakomeza kugakora kandi ko byemewe no mu bindi bihugu nkuko babikora mu Rwanda.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar