in

Filime dessin animé yamenyekanye nka Tom and Jerry igiye gutangira gukinwamo n’abantu

Nyuma y’imyaka 80 filime yamamaye ku izina rya Tom And Jerry ihimbwe kuri ubu igiye gutangira gukinwamo n’abantu. Nkuko trailer yasohotse ku rubuga rwa YouTube ku munsi w’ejo ibigaragaza iyi filime yo mu bwoko bwa cartoon igiye gutangira kujya ikinwamo n’abantu. Iyi ni inkuru yacicikanye hirya no hino ku isi kuri uyu munsi ndetse na benshi mu bakunze iyi filime biganjemo abana bato, ingimbi ndetse n’abangavu. Muri iyi filime yakuze kugaragaramo cyane ibice byinshi aho Tom (uba ari mu ishusho y’ipusi) na Jerry(uba uri mu ishusho y’imbeba) baba barimo kwirukankana Tom ashaka gufata Jerry. Kuri ubu haribazwa niba Tom azajya yirukankana umuntu…. nukubitega amaso natwe turategereje.

Tom  and Jerry

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Amafoto y’umugabo ugiye gushyingiranwa n’igipupe yihebeye akomeje guca ibintu.

Ibiganiro 5 bya mbere by’imikino bikunzwe mu Rwanda