imikino
FIFA yasabye ubushishozi mu guhana abakinnyi bashyigikiye abigaragambya kubera urupfu rwa George Floyd

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryasabye abategura amarushanwa kubanza kubitekerezaho, bakareba niba ari ngombwa guhana abakinnyi bashyigikira abigaragambya kubera urupfu rwa George Floyd mu gihe cy’imikino.
Ibi FIFA yabitangaje nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Budage (DFB) rivuze ko riri kwiga uburyo ryahana abakinnyi bagaragaje ko badashyigikiye ibyakorewe umwirabura George Floyd wapfukamiwe n’umupoilisi w’umuzungu muri Amerika, bikarangira yitabye Imana.
Yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, iti “FIFA irumva neza uburemere bw’ibyumviro n’impungenge zagaragajwe n’abakinnyi benshi zijyanye n’ikibazo cy’ibyabaye kuri George Floyd.”
“Ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko y’umukino…ibyo biharirwa abategura amarushanwa, bagomba gukoresha ubushishozi ndetse bagatekereza icyo bakora bagendeye ku byabaye.”
Umwongereza Jadon Sancho watsinze ibitego bitatu ku Cyumweru, yeretswe ikarita y’umuhondo nyuma yo kwerekana agapira k’imbere kanditseho “Justice for George Floyd”. Mugenzi we bakinana, Achraf Hakimi na we yerekanye ubutumwa nk’ubu busabira ubutabera George Floyd.
Kuri uwo munsi kandi, Marcus Thuram yapfukamishije ivi rimwe nyuma yo gutsindira Borussia Monchengladbach mu gihe ku wa Gatandatu, Weston McKennie wa Schalke, yambaye igitambaro cy’ubukapiteni cyanditseho “Justice for George”.

Achraf Hakimi, Marcus Thuram na Jadon Sancho bashobora guhanwa na DFB yo mu Budage
Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Budage, Rainer Koch, yavuze ko “Nk’uko bimeze ku rwego mpuzamahanga, umupira w’amaguru ugomba kutagira aho uhurira n’amagambo ya politiki cyangwa ubutumwa ubwo aribwo bwose.”
Imyigarambyo ikomeje gufata indi ntera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatumye Perezida Donald Trump afata icyemezo cyo kwifashisha igisirikare ngo kiyihoshe.
Abakinnyi batandukanye barimo aba Liverpool, Lewis Hamilton, Paul Pogba, Mario Balotelli na Marcus Rashford bagaragaje ko bababajwe n’urupfu rwa George Floyd.

Ubwo bari mu myitozo, abakinnyi ba Liverpool barapfukamye mu rwego rwo guha icyubahiro George Floyd
-
Imyidagaduro23 hours ago
ShaddyBoo yerekanye umusore bikekwa ko ariwe mukunzi we (VIDEO)
-
Imyidagaduro4 hours ago
Fiancé wa Clarisse Karasira yifotoreje ku ndege ya US AIR FORCE bituma uyu mukobwa abiratira abandi karahava.
-
inyigisho13 hours ago
Ibimenyetso byakwereka ko umusore mukundana yamaze kukuzinukwa ariko ntabikubwire|Ubishoboye wahita umukatira nawe.
-
Imyidagaduro6 hours ago
Umunyamakuru wa RBA yahawe igisubizo gisekeje n’umufana we ubwo yasabaga imvura
-
Imyidagaduro2 hours ago
Amafoto Shaddy Boo ashyize hanze kuri Twitter noneho arabaga ntakinya .
-
Imyidagaduro11 hours ago
IBYAHISHUWE: Aisha wa Davis D yashyize ukuri kose hanze| Ibyo yavuze byose yari yishyuwe amafaranga (VIDEO)
-
Izindi nkuru12 hours ago
Umukobwa yishe nyina amuroze kugirango azajye aryamana na Se umubyara.
-
Inkuru rusange11 hours ago
Umukobwa muto cyane akomeje kwibasirwa bikomeye kubera urukundo rudasanzwe akunda umusaza (AMAFOTO)