in

FERWAFA yamaze gusubiza Rayon Sports niba Heritier Luvumbu yemerewe gukina umukino wa Musanze FC nyuma y’uko itinze kwishyura ideni ry’umutoza wayireze muri FIFA

Ikipe ya Rayon Sports ifite ibyago byinshi byo kutazakinisha Heritier Luvumbu Nzinga ku mukino bazahuramo na Musanze FC.

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023, nibwo Rayon Sports izacakirana na Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Kugeza aka kanya Rayon Sports ntabwo yemerewe kuzakinisha Heritier Luvumbu kubera ko atari yabona ibyangombwa bimwemerera kuyikinira mu gice cy’imikino yo kwishyura.

Impamvu nyamukuru ni uko umutoza Paul Daniel Ferreira Faria wahoze yungirije Jorge Paixao muri Rayon Sports atari yandikira FIFA ayimenyesha ko iyi kipe nta deni ikimurimo.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabajije FERWAFA niba Heritier Luvumbu yemerewe gukina maze FERWAFA ikababwira ko FIFA itari yemerera iyi kipe kongeramo abakinnyi bashya mu gihe umutoza Paula Daniel Ferreira Faria atari yemeza ko bamwishyuye.

Amahirwe menshi ni uko Rayon Sports umukino w’ejo izawukina idafite Heritier Luvumbu Nzinga, mu gihe bagira amahirwe azakina umukino ukurikira.

Luvumbu w’imyaka 30 ku byangombwa akiniraho, yagarutse muri Murera yigeze gukinira amezi abiri; muri Gicurasi na Kamena 2021 mbere y’uko yerekeza muri Angola.

Luvumbu wari udafite ikipe nyuma yo gutandukana na Clube Desportivo Primeiro de Agosto, ibye byarihuse kuko hifuzwaga umukinnyi ushobora gukinisha abandi basanzwe basatira muri iyi kipe. Ku wa 31 Ukuboza, yasinye amasezerano y’amezi atandatu muri Rayon Sports.

Rayon Sports itozwa na Haringingo Francis Christian iri ku mwanya gatanu n’amanota 28. Ni inyuma ya AS Kigali ya mbere n’amanota 33, Kiyovu Sports ndetse na APR FC zifite amanota 31, mu gihe Gasogi United ifite amanota 29 mu mikino 16 zimaze gukina.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Meddy amagambo yatangaje yasembuye abakunzi be maze bamubwira nabi karahava

Bugesera FC nyuma yo gucunga abantu basinziriye ikirukana umutoza, yabuze amahitamo hagati yabatoza babiri