in

FERWAFA na MINISPORTS zigiye gutanga akavagari k’amafaranga kuri rutahizamu w’igihangange ukinira Lille yo Bufaransa maze azakinire Amavubi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ rifatanyije na Ministeri ya Siporo ‘MINISPORTS’ batangiye ibiganiro na rutahizamu Mpuzamahanga Jonathan Zino Bamba kugira ngo ahabwe Ubwenegihugu bw’u Rwanda azatangire gukinira Ikipe y’Igihugu Amavubi mu gihe kiri imbere.

Muri 2022 Umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry yabwiye itangazamakuru ko bazakora ibishoboka byose bakazana abakinnyi batandukanye bifuza gukinira Amavubi mu rwego rwo kurushaho gushaka umusaruro ushimishije niyo bataba ari Abanyarwanda.

Uwo u Rwanda rwahereyeho ni rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Cote D’Ivoire witwa Gerard Bi Gohou Goua wanatangiye gukinira Ikipe y’Igihugu Amavubi akaba yaranayatsindiye igitego ku mukino batsinzemo Sudan 1-0.

Nyuma ya Gerard Bi Gohou Goua havuzwe abandi barimo Essomba Leandre Willy Onana wa Rayon Sports, Bakero ukina muri Espagne ndetse n’abandi benshi bivugwa ko bakiri mu biganiro n’abashinzwe kureberera iterambere rya ruhago Nyarwanda.

Undi mukinnyi uri kuvugwa ni Jonathan Zino Bamba ukinira ikipe ya Lille muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cy’u Bufaransa, bikaba bivugwa ko ibiganiro bigeze kure ku buryo bigenze neza yazatangira gukinira Amavubi mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Bivugwa ko MINISPORTS na FERWAFA ziteguye gutanga amafaranga menshi kugira ngo uyu rutahizamu yemere gukinira Amavubi mu mikino ikomeye Amavubi azahuramo na Benin, Mozambique na Senegal mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika.

Jonathan Zino Bamba w’imyaka 26 y’amavuko yakiniye amakipe atandukanye arimo Saint Etienne, Paris FC, Sint-Truiden, Angers na Lille abarizwamo kuva muri 2018 aho amaze kuyitsindira ibitego 25 mu mikino 149.

Uyu mukinnyi kandi yakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa y’Abatarengeje imyaka 16, 18, 20 na 21, gusa bisa naho bizagorana ko ahamagarwa mu ikipe nkuru akaba ari nayo mpamvu bishoboka cyane ko yakwemera gukinira Amavubi mu gihe ibiganiro byagenda neza.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Aboubakar Djibrine ashobora gusimbura Haruna Niyonzima muri AS Kigali

Umwana w’imyaka 6 yahiriye mu nzu arapfa