in

FERWAFA igiye kwihanangiriza Musanze FC kubera amakosa bakoze ku mukino batsinzemo Rayon Sports

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rigiye kwandikira Musanze FC riyihanangiriza nyuma yo guhindura Visi Perezida wayo Rwamuhizi Innocent umutoza mu mukino wa Shampiyona iyi kipe yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-0 kuri Stade Ubworoherane, tariki ya 27 Ugushyingo 2022.

Umukino w’Umunsi wa 11 wageze Musanze FC idafite abatoza babiri, yaba Frank Ouna ukomoka muri Kenya wagiye iwabo kwivuza na Nshimiyimana Maurice “Maso” uri muri Uganda, aho yagiye gushaka ibyangombwa bimwemerera gutoza. Uyu Maso yanabaye muri Rayon Sports igihe kirekire nk’umutoza wungirije.

Uyu mukino wabaye hashize imyaka itanu Musanze FC itaratsinda Rayon Sports.

Mu kwitegura uyu mukino, ubuyobozi bwa Musanze FC bwakubise hirya no hino, busanga icyemezo cya nyuma nk’intore aho kuganya, bugomba kwishakamo ibisubizo, umugani wa ya ndirimbo.

Komite yahise yicara ngo yitoranyemo umuntu wumva neza umupira w’amaguru, wakwegera abakinnyi mu mukino, akabafasha kunga ubumwe kuko nubwo abatoza batari bahari, bagiye ishyamba atari ryeru.

Uretse abatoza kandi Musanze FC yaburaga abakinnyi batatu ngenderwaho barimo Nshimiyimana Imran, Rurihoshi Hertier na Habineza Isiak bahagaritswe tariki ya 17 Ugushyingo 2022, kubera inyitwarire idahwitse.

Ubuyobozi bwaje guhuriza kuri Visi Perezida w’ikipe, Rwamuhizi Innocent ndetse usanzwe ari umushoferi w’imodoka zo mu bwoko bwa Coasters ndetse n’Umuyobozi wa RFTC, Ishami rya Musanze.

Ibyangombwa afite ni uruhushya rwo gutwara imodoka, ku murongo w’abatoza yahahanganiye na Haringingo ufite Licence A y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF.

Amakuru dukesha IGIHE ni uko FERWAFA yitegura kwandikira Musanze FC iyihanangiriza nyuma yo gukoresha amayeri igahindura Visi Perezida umukozi ushinzwe ibikoresho by’ikipe kugira ngo abone uko yicara ku ntebe y’abatoza nyuma agatoza umukino nta cyangombwa na kimwe afite kibimwemerera.

Amategeko ya FERWAFA agenga amarushanwa agena ko kugira ngo umutoza yemererwe gutoza ikipe yo mu cyiciro cya mbere agomba kuba afite Licence A itangwa na CAF, mu gihe habayeho gutandukana na we hatangwa igihe cy’amezi atatu hatoza uwungirije ushobora kuba afite Licence B cyangwa C, icyo gihe cyarangira ikipe igashaka undi ufite Licence A.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Gustave UMUTO MUHIRE
Gustave UMUTO MUHIRE
1 year ago

Ndumva abadafite license aribo bashoboye

Tunisia itsinze Ubufaransa – Australia iyibera intambamyi yo kujya muri 1/8

Umukwe yambitse ubusa umugeni ,abantu barumirwa(amashusho)