in ,

Fc Barcelona igiye gukorera ubugome Neymar buzatuma amara igihe kinini adakina(Iyumvire)

Neymar angry

Ikipe ya Fc Barcelona yashegeshwe bikomeye n’igenda ry’umusore Neymar Jr wayivuyemo ku buryo butunguranye akagenda anashwanye n’ubuyobozi, kurubu ubuyobozi bwa Fc Barcelona bwaciye urwaho uburyo bwo kwihimura kuruyu musore bukazamutsinza gutangira kwigaragariza abafana ba PSG kandi ntakibazo na kimwe afite.

 Neymar (Twitter/@PSGinside)

Nyuma yuko umukinnyi Neymar abujijwe gukina umukino wa mbere na Amiens aho ikipe ya PSG yatsinze ibitego 2-0 muri Champiyona y’abafaransa yatangiye kuri uyu  wa gatanu ushize, impamvu uyu musore atakinnye yamenyekanye ndetse hakaba hari n’amahirwe ko azasiba indi mikino mugihe cyose azaba aturuzuza ibyangombwa. Kugirango Neymar yemererwe kwinjira mu kibuga nuko ama dosiye ye yose agomba kwimurirwa i Paris cyane cyane ayerekeye n’ubuzima bwe, kandi ikipe avuyemo ikaba igenewe iminsi 30 yose kugirango ibe yamaze kuyohereza. Ubuyobozi bwa Fc Barcelona rero bukaba bwarashatse gutinza uyu musore kuburyo amakuru ava mu imbere mu ikipe ya Fc Barcelona dukesha ikinyamakuru Don Balon avuga ko iyi minsi 30 yose ariyo PSG igomba gutegereza kugirango ayo madosiye ibe yayabonye bityo uyu musore amare hafi imikino 4 ya Champiyona ataremererwa gukandagira mu kibuga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

AKUMIRO—Isomere urutonde rushya rw’abakinnyi Lionel Messi ayoboye Cristiano Ronaldo akaza ku mwanya wa 17

Abakinnyi ba Real Madrid baserereje BIDASANZWE FC Barcelone kuri Instagram kubera igenda rya Neymar bishimisha abakunzi bayo