in

Exclusive: Apple Inc. ishyize ku isoko isaha ifite ubushobozi bwo gupima umuvuduko w’amaraso

Uruganda Apple Incorporation (Apple Inc.) rukorera mu mujyi wa Cupertino muri leta ya California ho muri leta zunze ubumwe za Amerika mu masaha make ashize rumaze gushyira ku isoko isaha ifite ubushobozi bwo gukora nka telephone igendanwa ikaba ifite n’agashya kadasanzwe ko kuba izajya ifasha abazajya bayikoresha bose gupima umuvuduko w’amaraso wabo.

The Series 3 will be available in gold, silver, space grey and ceramic grey. There will be two versions available - one without cellular capabilities, that will cost $329, and one with, that will be $399

Nkuko umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Apple Inc. ariwe Jeff Williams yabitangaje, iyi saha nshya ifite ubushobozi budasanzwe aho yavuze ko ishobora gukoreshwa mu gihe umuntu adashaka kujyana iPhone ye yayisize nko mu rugo cyangwa ahandi aribyo byitwa, yavuze kandi ko yo ubwayo ishobora gukoreshwa nka telephone kuko yakoranye ikoranabuhanga rya iOS4 ariyo operating system nshya iyifasha kuba yakoreshwa nka telephone igendanwa.

Abajijwe agashya iyi saha ifite kadasanzwe, Jeff yavuze ko iyi saha izajya ipima umuvuduko w’amaraso ndetse igafasha abayikoresha bose kumenya uko umutima wabo uhagaze (heart beat rate regulation). Yongeyeho kandi ko iyi saha ifite n’ubushobozi bwo kuzajya ifasha abantu bari mu myitozo ngororamubiri (gym) kuba bamenya uko umubiri wabo uhagaze nkuko byari byifujwe na bamwe.

The watch can now measure resting heart rate, and recovery heart rate, and will also alert users if their heart rate becomes elevated

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere imbyino idasanzwe ya Meddy na Maman we yatangaje abantu batari bake (video)

Inkuru Ishyushye-Jose Mourinho yabwiye amagambo y’inyuro n’uburakari bwinshi abakinnyi be nyuma yo gutsinda FC Bale (IMPAMVU)