in

Essomba Onana yasubije amagambo aryana mu matwi ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamusabye ubusobanuro nyuma yo guhuza urugwiro n’abafana ba APR FC

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Cameroon, Essomba Leandre Willy Onana yabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko kwifotozanya n’abafana ba APR FC ari ibintu bisanzwe kuko umupira atari intambara.

Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023, kuri Stade ya Bugesera ubwo APR FC yatsindaga Mukura Victory Sports igitego kimwe ku busa nibwo Essomba Leandre Willy Onana yari yagiye kureba uyu mukino.

Ubwo umukino wari urangiye Essomba Leandre Willy Onana yifotozanyije n’abafana ba APR FC, ibi bikaba bitarishimiwe n’abafana ba Rayon Sports aho benshi babyise ubugambanyi.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasabye ubusobanuro Essomba Leandre Willy Onana ngo avuge impamvu yifotozanyije n’abafana ba APR FC bahuje urugwiro, maze abasubiza ko nta gitangaza kirimo kuko we asabana na buri muntu wese ukunda umupira w’amaguru atitaye ku ikipe afana.

Uyu mukinnyi kandi yabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko ari we mukinnyi w’inkingi ya mwamba ko nta mukinnyi wo muri iyi kipe umurusha gutsinda ibitego ndetse ko abo baguze barimo Boubacar Traore, Paul Were Ooko na Moussa Camara bose batigeze batanga na kimwe cya kabiri cy’umusaruro atanga iyo ari muzima.

Hashize igihe Essomba Leandre Willy Onana adakora imyitozo muri Rayon Sports, bikaba bivugwa ko afite imvune gusa hari andi makuru avugwa ko atishimiye ubuzima abayemo muri iyi kipe itozwa na Haringingo Francis Christian.

Essomba Leandre Willy Onana yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2021, amasezerano ye azarangira n’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Gasasira
1 year ago

Uyu musore ntangiye kumva mwanze, kuko agaragaza ko ariwe kamara muri Rayon Sport, none se hari undi mukinnyi yabonye wakoze nk’ibyo yakoze? Noneho ajya kwifotozanya hamwe n’abafana ba mukeba yarabuze n’imbaraga zimujyana mu myitozo! Njyewe ku giti cyanjye ntangiye kumukemanga!!

Kabasele ya mpanya
Kabasele ya mpanya
1 year ago
Reply to  Gasasira

Ubwo yarangiye kwishongora na ba Mbusa Kombe Willy, n’a Bogota n’abandi n’abandi batarabikoze, ni ajye n’ahandi.

Amashirakinyoma ku bikomeje kuvugwa ko umutoza Mohammed Adil yatsinze APR FC muri FIFA bikagirwa ibanga rikomeye

Nyuma yo kugaragara akubitira umumotari mu muhanda, Jose Chameleone agiye kujyanwa mu nkiko