in

Ese waba ukunda gusaduka iminwa bya hato na hato?menya impamvu zibitera n’uko wabyirinda.

Kenshi usanga mu gihe cy’izuba abantu bataka ko barimo kumagara iminwa ndetse ikaba yasaduka bakava amaraso.Ariko na none hari igihe gusaduka iminwa biba karande ugasanga ni nkuburwayi umuntu afite ariko atazi ikibitera.

Ese ni iki gitera kuma iminwa?

Guhora wumagaye iminwa biterwa n’impamvu zitandukanye, zimwe muri zo twavuga:

-Kurigata iminwa: Ibi akenshi bikorwa umuntu azi ko ari kubobeza iminwa, nyamara amacandwe burya ahita yuma akanumisha iminwa kubera aside ibonekamo.

-Kutagira amazi ahagije mu mubiri: Ibi bikunze kuba mu mpeshyi, ku banywa inzoga zikaze kenshi ndetse no ku bantu bahora mu mbeho kenshi n’umuyaga.

-Guhumekera mu kanwa: Haba ku bahorana indwara z’ubuhumekero zituma bahumekera mu kanwa, haba se ku barara bagona cyangwa basamye.

-Imiti yoza amenyo: Iyi miti iyo irimo ikinyabutabire cyitwa ‘Sodium lauryl sulfate’ gishobora gutuma iminwa yumagara cyangwa igasaduka.

-Kugira vitamini A nyinshi kimwe no kugira Vitamini zo mu bwoko bwa B nkeya nabyo byabitera.

-Kugira Vitamini B12 nyinshi bituma umubiri utihanganira igipimo cya Cobalt na Nickel mu mubiri ingaruka zikaba kuma iminwa

-Imiti imwe n’imwe harimo ivura ibishishi n’iminkanyari, propranolol na prochlorperazine biri mu bitera iki kibazo

-Kuba urwaye indwara zifata ubudahangarwa cyangwa ari ko wavutse, ufite ubudahangarwa budahagije.

Kuma iminwa bivurwa bite?

-Irinde kurigata iminwa n’iyo yaba yumagaye.

-Gerageza kunywa amazi ahagije kandi kenshi.

-Koresha amavuta yagenewe gusigwa ku minwa, gusa mbere yo kuyigura banza urebe ibiyigize (ibe irimo petrolatum ishinzwe gutanga ubuhehere na dimethicone isana ahasadutse ikanarinda ahandi)

-Fata agace ka concombre ugatsirime ku minwa noneho ubone gusigaho ayo mavuta yagenewe gusigwa ku minwa

-Ushobora no gusigaho amavuta ya elayo mu mwanya wayo mavuta

-Nkuko mu mbeho wifubika ba ari nako urinda iminwa yawe

Ibi nubikurikiza uzarinda iminwa yawe gusaduka no kumagara.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mugore ubyibushye cyane mu Rwanda tumugezeho ||Afite ibiro birenga 350|yifuza kuba Miss Rwanda

Umugabo yasazijwe n’uburakari yinjiza imodoka ku ngufu muri resitora kubera inkumi yanze kumuvigisha.