in

Ese ni Ole wahesha Manchester United igikombe ?

 

Umusesenguzi wa Talksport Simon Jordan ahamya ko hagati y’umutoza  utoza ikipe ya Inter Milan;Antonio Conte cyangwa Diego Simeone utoza Athletico Madrid yafasha ikipe ya Manchester United  gutwara igikombe cya shampiyona  badaheruka.

Ikipe ya Manchester United ifite ibikombe 20 bya shampiyona iheruka igikombe mu mwaka wa 2013 ubwo yatozwaga n’ umunyabigwi  Alex Ferguson. Nyuma yaho asezeye ku kazi ko  gutoza iyi kipe abatoza batandukanye barimo David Moise (2013-14), Ryan Giggs (2014), Louis Van Gaal (2014-16), Mourinho (2016-18) na Ole Gunnar Solskjær guhera 2018 kugeza uyu munsi ntanumwe wabashije gutwara igikombe abakunzi biyi kipe  banyotewe dore kohashize imyaka umunani ishobora kwiyongera.

Kugeza uyu munsi ikipe ya Manchester United iri ku mwanya wa kabiri inyuma ya mukenba wabo basangiye umujyi batsize ibitego bibiri ku busa (2-0) muri iyi weekend gusa benshi ntibemeranya ku bushobozi bw’umutoza wayo kuri uyu munsi;Ole niba afite ubushobozi bwo gutwara igikombe cya shampiyona.

Jordan abajijwe namugenzi we Murphy umutoza wafasha Manchester United kwigaranzura ikipe ya Manchester City itozwa na Pep imaze imyaka ibari imbere yagize ati Byaterwa, kubera ko Ole mbona nta mbaraga zo kubona abakinnyi bose yakifuza ngo abigereho”

“ Ikipe ya Manchester United igomba kuba ifite rutahizamu (Centre forward). Kandi uwo mukinnyi mpamya ko atabatwara amafaranga ari munsi ya miliyoni 100 z’amapawundi (£100million) “

“Kubera iki nta we bafite uyu munsi ? Ni iyihe mpamvu yabateye  kugurisha Lukaku imyaka ibiri ishize ntasimbuzwe ?

Icyo nicyo kikwereka ubushobozi bw’umutoza ku bamuyobora. Ibyo kandi iyo tubihuje n’ibigwi bye mu gutwara ibikombe atazwiho  uretse mu ikipe ya Molde yiwabo muri Norway mbona hakenewe impinduka “

Umutoza Conte wavuzwe haruguru yatwaranye ibikombe bya shampiyona mu bwongereza (Chelsea) no mubutaliyani mu ikipe ya Juventus naho mugenzi  we Diego Simeone yatwaye igikombe cya shampiyona muri Esp mu ikipe ya Atletico Madrid mu mwaka wa 2014. Kugeza uyu munsi aba bombi aho bari bayoboye urutonde rwa shampiyona.

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bahavu Jeannette uzwi nka Diane muri City Maid ahishuye uko byamugendekeye mu ijoro ry’Ubukwe bwe.

Umuhanzikazi Cassandra yatangaje ko yifuza umugabo.