in

Ese Neymar yaba agiye gusubira muri FC Barcelona ?

Bikomeje kuvugwa ko Neymar arimo kugirana ibiganiro na bamwe mu bayobozi ba FC Barcelona ku bijyanye no kugaruka muri iyi kipe.
Nk’uko ikinyamakuru Soccerladuma kibitangaza ngo uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko amaze iminsi agirana ibiganiro n’abayobozi ba Barca ngo kuko bigaragara ko ashaka gusubira muri Esipanye.

Neymar yavuye muri Barcelona yinjira muri Paris Saint-Germain muri 2017, aho iyi kipe yamubonye ari we umukinnyi uhenze cyane mu mateka y’umupira w’amaguru.

Nubwo bigoye cyane gutekereza ko Barca ishobora kongera kumusinyisha muri ibi bihe by’ubukungu bwakomwe mu nkokora na COVID19, ariko bivugwa ko hari bamwe mu bajyana b’ikipe ya Barca bakomeje gushyigikira ko yagaruka muri Camp Nou.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bitunguranye:Mohamed Salah asanzwemo COVID19.

Ihatire kurya kenshi ibinyomoro niba ushaka kubona izi ntungamubiri.