Connect with us

Inkuru rusange

Ese haba hariho umuti ugarura ubusugi?

Published

on

Birazwi ko umukobwa utarakora imibonano mpuzabitsina ,atakaza ubusugi ku munsi wa mbere ayikoze,ariko ntawe uzi ukuntu umuntu watakaje ubusugi ashobora kubusubirana.Amakuru dukesha BBC avuga ko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya  Congo havumbuwe uwo muti ndetse ngo muri iyi minsi uwo muti uri mu irwanirwa cyane.

 

Ngo umuti usubiza ubusugi uwabutakaje uri mu miti iri gushakirwa hasi hejuru muri iki gihugu kiri mu burengerazuba bw’uRwanda.Ngo ntabwo uyu muti wavumbuwe wemewe n’amategeko ariko ngo abari kuwukoresha uri kubasubiza ubusugi bwabo ,ndetse ku  buryo bumva ububabare mu gihe bongeye gukora imibonano mpuzabitsina,n’ukuvuga ko biri kubagendekera nkuko byababayeho mu gihe bakoraga imibonano bwa mbere.

 

Uyu muti uru kugurwa cyane n’abakobwa batifuza ko abakunzi babo bazatahuraho kuryamana n’abandi bagabo,gusa ikirenze kuri ibyo ngo uwo muti ushobora kugira ingaruka ku muntu uwukoresha zirimo no kumutera indwara.ariko kandi ngo Leta ivuga ko itanazi aho uwo muti ucuruzwa mu gihugu

Advertisement
Click to comment
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
Advertisement

Ibitekerezo biheruka

Advertisement

Inkuru zikunzwe

error: Content is protected !!
%d bloggers like this: