in ,

Elyz EUS yinjiye muri muzika ashyira ahagaragara indirimbo ye ‘Ni nde’ – YUMVE

Elyz EUS yinjiye muri muzika aho aje gufatanya na bagenzi be bamutanze muri muzika ukomeza guteza imbere umuziki nyarwanda. Elyz EUS kugeza ubu yamaze gushyira ahagaragara indirimbo ye ya mbere yise ‘Ni nde’.

Umuhanzi Elyz EUS

Mu kiganiro kirambuye YEGOB yagiranye na Elyz EUS yatubwiye byinshi bijyanye na gahunda ye ya muzika ndetse anagira icyo atangaza ku ndirimbo ye nshyashya yavuze ko ariyo yafunguye urugendo rwe rwa muzika. Mu magambo ye bwite, Elyz EUS yagize ati: “Nibwo nkitangira muzika; nanjye mfite gahunda yo gufatanya n’abandi bahanzi bagenzi banjye guteza umuziki nyarwanda imbere. Ubu natangiriye kuri iyi ndirimbo yanjye ‘Ni nde’. Nkaba nkomeje gushimishwa cyane nuko iyi ndirimbo yanjye yakiriwe nkaba mpamya neza ko n’izindi ndimo gutegura nazo zizakirwa neza”.

Umuhanzi Elyz EUS
Umuhanzi Elyz EUS
Umuhanzi Elyz EUS

Mu gusoza, Elyz EUS yagize icyo asaba abafana be ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange maze mu magambo ye bwite agira ati: “icyo nasaba abafana banjye ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange ni ugukomeza kunshyigikira bumva iyi ndirimbo yanjye nshyashya ndetse banayisangiza inshuti zabo. Nanjye ngiye gukomeza gukora cyane kandi nizeye ko ibikorwa byanjye bizashimisha abafana banjye ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange”.

Kanda hano ubashe kumva no gutunga indirimbo Ni nde ya Elyz EUS muri telefoni yawe cyangwa mudasobwa yawe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ni nde? by Elyz EUS

Nkomeza by M.I.V Double SBM