Connect with us

imikino

El Classico : FC Barcelona yeretse mukeba wayo Real Madrid ko byose bishoboka.

Published

on

FC Barcelone yeretse Real Madrid ko byose bishoboka,ubwo aya makipe yombi yacakiranaga kuri iki cyumweru tariki ya 23 Mata 2017 aho umukino warangiye FC Barcelone yegukanye amanota atatu itsinze Real Madrid 3-2 harimo icya gatatu cyatsinzwe na Lionel Messi ku munota wa nyuma w’umukino.

Real Madrid yari iyoboye urutonde rwa shampiyona muri Espagne n’amanota 75 kandi igifite ikirarane, yagiye muri uyu mukino ishaka kuwutsinda bigashimangira ko igikombe cy’uyu mwaka ari icyayo, ariko FC Barcelone nayo itarakuraho ijisho yaje yariye karungu ishaka amanota atatu biranayihira kuri Stade ya Santiago Barnabeu ibintu byatunguye benshi kuko ntibiyumvishaga ko FC Barcelona iri butsinde dore ko itari ifite umukinnyi wayo Neymar.

 

3f8a3caf00000578-4438088-image-a-89_1492980667462

Ku ikubitiro Real Madrid niyo yafunguye amazamu ku munota wa 28, igitego cyatsinzwe na Casemiro nyamara Lionel Messi yahise acenga ba myugariro ba Real Madrid ndetse yishyura mbere yo kujya kuruhuka.

Mu gice cya kabiri, Zinedine Zidane yakoze impinduka akuramo Gareth Bale utari wagaragaye yinjiza umwana umaze kwigaragaza cyane Marcos Asensio , uyu yongereye imbaraga ubusatirizi ariko uburyo butandukanye yagendaga arema Cristiano Ronaldo na Karim Benzema bakabupfusha ubusa.

Ibintu byaje gukomera ku basore ba Zidane ku munota wa 77 ubwo kapiteni Sergio Ramos yakoraga ikosa kuri Messi, umusifuzi ahita amuha ikarita itukura asohoka mu kibuga, basigara ari 10 kandi basabwa bwishyura igitego batsinzwe.

Zidane yahise aha umwanya James Rodriguez akuramo Benzema, ibintu byahise bitanga umusaruro cyane kuko uyu munya Colombia nyuma y’iminota ibiri gusa mu kibuga yahise yerekana ko ashoboye ndetse atsinda igitego cya kabiri ku mupira mwiza yari ahawe na Marcelo nawe witwaye neza ku buryo bugaragara kuri uyu mukino.

Gusa Imimota isanzwe y’umukino 90 yarangiye ari ibitego 2-2 bituma bongeraho iminota 2 minota ibiri yanaje kubyara ikinyuranyo ku makipe yombi aho Messi yahise atsinda igitego cya gatatu ku mupira yahawe na Louis Suarez ahita ahesha ikipe ye kurara ku mwanya wa mbere by’agatenyo n’amanota 75 inganya na Real Madrid nubwo yo igifite ikirarane.

arton92277

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar