in ,

Eden Hazard yagaragaje ubwiyemezi budasanzwe nyuma yo gutsinda ikipe ya West Ham

Mu ijoro ryakeye rwaraye rwambikanye hagati y’ikipe ya Chelsea n’ikipe ya West Ham United, aho Chelsea yabashije kubona insinzi bitayoheye nabusa maze itwara amanita atatu y’umunsi.

Hazard lets fly with an emphatic finish from the penalty spot to hand Chelsea the lead

Nyuma y’umukino Eden Hazard watsinze igitego cyambere cy’ikipe ya Chelsea kuri Penalty akaba yatganirye n’abanyamakuru gus amagambo yavuze akaba yatangaje benshi kuko yagaragayemo ubwiyemezi butari busanzwe bumenyerewe ku uyu musore.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’abanyamakuru Eden Hazard akaba yagize ati : “Abakinnyi bategerje ko mba umwe mubakinnyi beza ku isi. Ngerageza kubigaragaza buri cyumweru , uyu munsi nitwaye neza cyane, ikipe muri rusange yitwaye neza. Gukomera kwa Chelsea ninjye biturukaho, iyo Eden ameze neza Chelsea iba ikomeye cyane kursha iyo atameze neza. Ubu kugirango tugire ibikombe tuzatwara iyi saison birasaba ko nkomeza gukina neza cyane.”

Eden Hazard leaps in the air after scoring Chelsea's opener in the 2-1 win over West Ham

Muri aya magambo Eden Hazard akaba yagaragajeko atangiye kwiyumva nka kizigenza mu ikipe ya Chelsea, ibintu abantu batari basanzwe bamuziho kuko ubusanzwe akenshi yakundaga  gushyira imbere benzi be avugako gutsinda ari ibya bose hamwe gusa ubo noneho birasa naho nawe yatangiye kwemera ko ariwe ushobora gutaba Chelsea igihe biba byananiranye.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Afunzwe azira gusambanya umunyeshuri we w’imyaka 12

“Ndi sergent”-Yannick Mukunzi