in ,

Drake yongeye gutera utwatsi umugore umurega ko yamuteye inda!

Umuhanzi w’umuraperi ,Drake yongeye kwiyama umugore ukomeza kumurega ko yamuteye inda.

Sophie Brussaux urega Drake kumutera Inda.

Ni nyuma y’igihe uyu mugore wamenyekanye mu gukina amafilime y’urukozasozi(Porn films), Witwa Sophie Brussaux akomeza kwemeza ko atwite Inda ya Drake y’amezi ane. Mu kiganiro uyu mugore yagiranye na TMZ yatangaje ko atwite Inda y’uyu muraperi ndetse ashyira ahagaragara ubutumwa yandikiwe na Drake amusaba ko inda bayikuramo.Nyamara Sophie Brussaux agasubiza Drake ko atakwemera kwiyicira umwana.

Drake yabihinduye urwenya, akibyumva.

Umwunganizi wa Drake akaba atangaza ko uyu mugore abeshya ko ahubwo yishakira amafaranga gusa dore ko ngo akundana n’abagabo benshi.

Ibi bikaba bitangajwe nyuma y’amakuru agenda avugwa ko hari n’abandi bagore benshi batewe inda na Drake harimo n’ uwitwa Layla Lace wabitangaje kuri instagram,nyamara ngo bakaba barabuze uruvugiro. Bityo ngo Drake arashaka ko batazamutamaza bakavuga ko bose bamutwitiye abana.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Dore amafoto adasanzwe agaragaza imiterere n’ubwiza by’ umukobwa watumye abagabo badasanzira

Real Madrid igiye kurekura akayabo ka miliyoni 100 z’amayero kuri ruhatizamu ukomeye ku isi