Hanze
Dr Dre yambiswe amapingu bitewe n’ibyabereye imbere y’urugo rwe.

Umuherwe abenshi bita umubyeyi wa hip hop  mu gice cy’uburengerazuba (West Coast) Dr Dre ,yashyizwemo amapingu  kubera umugabo wahamagaye police avuga ko ngo Dre  yamuhagaritse  i Malibu (Hollywood) maze amusaba gusohoka mu modoka ndetse amutunga imbunda nto.
Police yahise ishakisha ahabereye ibyo ngo irebe ko yabona imbunda ariko ibura intwaro imbere y’urugo rwa Dr Dre gusa ntibyayibuza kubanza kwambika Dr Dre amapingu nyuma aza kuyakurwaho ariko ategekwa kuzitaba urukiko.
Dre ubusanzwe witwa Andre Young yabwiye Police ko uwo mugabo yaparitse imodoka mu muryango  w’urupangu rwe  amusabye kuhakura imodoka ngo abanza kwanga kumva agize ngo avanemo telefone amufate video ahita ayegeza imbere gusa ngo nyuma aza kuyigarura ayiparika hirya yaho.n’ubwo Dre yatanze ibi bisobanuro ngo ntwabwo byari bihagijwe bityo yategeswe kuzitaba urukiko.
-
Imyidagaduro18 hours ago
Ibya Miss Aurore na Egide noneho Super Manager arabihuhuye.
-
Imyidagaduro14 hours ago
Umunyamakuru wa RBA ukunzwe mu myidagaduro yifurije isabukuru nziza y’amavuko umukobwa bitegura kurushinga
-
inyigisho20 hours ago
Ngaya amakosa akomeye abakobwa bakora bazi ko azabafasha guhita barongorwa n’abakunzi babo.
-
Imyidagaduro19 hours ago
Nabaye imfubyi nkiri muto|Kuba Miss Rwanda ni inzozi zikomeye|Marie Paul
-
Imyidagaduro15 hours ago
Umuhanzi Ali Kiba ahishuye umukobwa ashyigikiye muri Miss Rwanda.