in ,

Dore urutonde rw’ibintu 5 bitangaje utaruzi kuri Kevin Durant, MVP wa 2017 NBA Finals

Kevin Durant (KD) waraye ubaye MVP wa NBA finals nyuma yuko ikipe akinira ya Golden State Warriors itsinze mukeba wayo Cleveland Cavaliers imikino 4 yose mu gihe Cleveland Cavaliers yatsinze umwe gusa ibi byaraye binahesheje Golden State Warriors igikombe cya NBA Championship 2017 ku buryo budasubirwaho. Hari ibintu 5 bitangaje mu buzima bwa KD abantu benshi batajya babasha gusobanukirwa.

Image result for kevin durant

Icya mbere: Kevin Durant yakinnye ahanganye na Golden State Warriors umwaka ushize. KD yari umukinnyi ukomeye wa Oklahoma City Thunder kuva mu mwaka wa 2008-2016, muri iyo myaka, yakinaga ahanganye cyane na Golden State Warriors ariyo kipe akinamo ubu. Muri Nyakanga 2016 nibwo yatangaje ko agiye gutangira gukinira Golden State Warriors.

Image result for kevin durant golden state warriors wallpaper

Icya kabiri: Kevin Durant yatwaye umudali wa zahabu mbere yo kujya muri Golden State Warriors. KD yari umwe mu bakinnyi ba USA basketball team mu marushanwa ya London 2012 Olympics. Iyi kipe ya USA basketball team yatahanye umudali wa zahabu wahawe KD nyuma yo guca agahigo ko gutsinda amanota 19.5, rebounds 5.8, assists 2.6 ndetse na steals 1.6 muri buri mukino ibi bitarigeze bikorwa n’umukinnyi n’umwe mu marushanwa ya Olympic Basketball.

Related image

Icya gatatu: Kevin Durant akunda Maman we cyane ndetse anamuhora hafi kenshi: Ibi byaraye binagaragaye cyane ubwo Golden State Warriors yari imaze gutwara igikombe cya NBA 2017 Championship ndetse na KD amaze kuva MVP NBA finals 2017. Aha Maman wa KD n’ibyishimo byinshi yahise aza kwishimana n’umuhungu we ndetse n’ikipe ya Golden State Warriors muri rusange.

Image result for kevin durant golden state warriors wallpaper

Icya kane: Kevin Durant ni umwe mu bahembwa agatubutse mu bakinnyi ba Basketball ku isi. KD ngo yinjize akayabo k’amadolari miliyoni 35 buri mwaka ndetse akaninjiza andi akura mu kwamamariza amasosiyete akomeye ya Nike,Gatorade, Panini, General Electric, na 2K Sports.

Related image

Icya gatanu: Kevin Durant akora ibikorwa by’urukundo bitandukanye (philanthropist). KD yatanze akayabo ka miliyoni 1 kuri American Red Cross mu rwego rwo gufasha abarokotse Moore tornado mu mwaka wa 2013 kandi abifashijwemo na sosiyete Nike yamamariza, agenda arihira amashuri abana badafite ubushobozi hirya no hino mu mujyi wa Washington D. C ndetse n’ahandi muri leta zunze ubumwe za America.

Related image

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyumvire uko abahanzi The Power Boys bavuga ibigwi umukuru w’igihugu

Amafaranga agomba kuvana Sanchez muri Arsenal yamaze kuboneka(Inkuru irambuye)