Connect with us

imikino

Dore Urutonde Rw’ibikombe Bihenze Kurusha Ibindi Ku Isi Muri Sports (amafoto)

Published

on

Advertisements

nubwo sports ifatwa nkigikorwa ahanini kijyanye no kwishimisha ndetse ikaba itangwa ho inama n’abaganga  batandukanye nk’umuti uvura ibintu byinshi mu mubiri wamuntu ariko nanone sports ivamo akazi kandi kinjiza amafaranga menshi kumuntu ubashije kubikora nk’umwuga.

Niba ushaka kureba amakuru agezweho ya ruhago uyu munsi reba iyi video:

hari abantu benshi bakize ndetse bagera munzego z’abatunze za milliyari kubera sports aha wahita wumva umugabo wigihangange muri ruhago Cristiano Ronaldo cyangwa se Micheal Jordan muri basket ball yewe na Tiger WOOD icyamamare muri golf ndetse nabandi benshi umuntu atarondora ngo arangize .

gusa uyu munsi ntago turaza kwibanda cyane kubakinnyi ndetse n’ibyo bakura muri sport ahubwo reka turebere hamwe urutonde rw’ibikombe bihenze cyane muburyo bw’amafaranga muri sports.

Urutonde:

1.Fifa World Cup Trophy

 iki nigikombe cy’umupira wamaguru gihuza ibihugu iki gikombe gifyte agaciro kamafaranga angana na miliyoni 20 z’amadorari ya america;

iki gikombe kandi kiba rimwe mu myaka ine kikaba gihuza amakipe y’ibihugu aba yahigitse ayandi mumajonjora ahuza buri gihugu kizwi muumpuzamashyirahamwe y’umupira wamaguru kw’isi.kugeza ubu ikipe y’urwanda amavubi ntago irakitabira narimwe yewe ubanza no mumasengesho yabakina mu Rwanda gukina iki gikombe bitarazamo.

2.Woodlawn Vase Trophy

iki gikombe kiza kumwanya wa kabiri mubikombe bihenze kurusha ibindi muri sports aho gifite agaciro ka miliyoni 2.5 z’amadorali ya america .

iki gikombe gihabwa absiganwa kumafarashi kikaba gikinirwa kumugabane wa america ayo masiganwa ntago akinwa hano iwacu mu rwa Gasabo.

3. Borg-Warner Trophy

Iki ni igikombe gihabwa abatwara imodoka ziba ziganjemo tumwe dutoya iki gikombe gikinirwa muri reta ya indiana muri leta zunze ubumwe za amerika

iki gikombe nacyo gifite agaciro ka miliyoni 2.5 z’amadorali ya america.ibi nabyo menya iwacu bitari mubizahagera vuba ;

4.Stanley Cup Trophy

iki kandi ni igikombe gihagaze aagciro k’ibihumbi 650 by’amadorari ya america iki gikombe cyakunzwe kwiharirwa n’ikipe ya montrel hockey club igifite inshuro zigeze kuri 24 zose kuva ahgitangiye gutangwa mumwaka w’ 1893.

iki gikombe gihabwa abkina umukino wa hockey aho bab bakina agapira gato basunikisha inko binyerera kurubura. iwacu mu Rwanda nihagera urubura ubwo ikipe uya hockey yambere izagitwara ntuzayive inyuma.

5. Super Bowl Trophy 

iki nigikombe cyubashywe cyane kumugabane wa America aho gifite agaciro k’ibihumbi 50 byamadorali ya america , gihabwa bakina umukino wa american Football uyu ni umukino usa nka rugby tumenyereye inaha uretse ko bo bawukina bambaye ingofero zibarinda umutwe zimeze nkizabamotari binaha.

ibikombe byinshi bigiye bifite agaciro kandi bigiye binahenze muburyo byinshi gusa ubaye umukunzi w’umupira w’amaguru icyo wamenya n’uko ibikombe byabo bizwicyane mumupira wamaguru nka premier league iza kumwanya wa 12 kugaciro inganya na uefa champions league iza kumwanya wa 13 ndetse igikombe cya FA aricyo ikipe ya arsenal iherutse kwegukana kiza kumwanya wa 16.

 

Advertisements
Advertisements
Continue Reading
Advertisement [speaker]
Comments

Hit Music Only!

Advertisement
Advertisement
Advertisement

Copyright © 2020 YEGOB

Advertisements
%d bloggers like this:
Ntucikwe    Ok No thanks