in , ,

Dore urutonde rw’abapasitoro bakize cyane kurusha abandi muri Afurika nyamara abayoboke babo bagisengera ubutunzi

 

Uru rutonde rwashyizwe hanze n’ikinyamakuru kabuhariwe mu kubara imitungo y’abantu n’ibyamamare bitandukanye kw’isi Forbes.

10. T.B Joshua (Miliyoni 15 z’amadolari)

Uyu mupasitoro wo mu gihugu cya Nigeria,mu mwaka wa 1997 yiyemereye ko akiza inrwara nka SIDA,ubumuga,ubuhumyi ndetse n’izindi nrwara zidakunze gukira.Afite televiziyo yitwa Emmanuel TV niyo televiziyo ya mbere ya gikiristu irebwa cyane muri Afurika

9. Chris Oyakhilome (Miliyoni 50 z’amadolari)

Chris Oyakhilome

Uyu mu pasteur ukomoka mu gihugu cya Nigeria,uzwi cyane no mu Rwanda,yamenyekanye kubera inyigisho ze wasanga mu ndimi 143 zose.Uyu ma pasteur uretse idini n’insengero,afite hotel,restaurant ikomeye cyane ndetse na Televiziyo.idini rye ribariwa abantu 40 000.

8. Uebert Angel (miliyoni 60 z’amadolari)

rolls uebert angel

Uyu mu pasteur w’imyaka 39 yonyine y’amavuko ukomoka mu gihugu cya ZImbabwe,idini rye rifite insengero 33 mu bihugu 15 byose.Yamenyekanye ku bikorwa byiza akorera imiryango itishoboye muri Aziya na Afurika.

7. Ayodele Oritsejafor (Miliyoni 120 z’amadolari)

pasteur nigérian

Ni umwe mu pasteur bakize kurusha abandi muri Nigeria kuri miliyoni ze 120 z’amadolari.Yashoye umutungo we muri banki,na televiziyo yitwa ABN irebwa mu bihugu 75 byose.

6. E.A Adeboye (Miliyoni 130 z’amadolari)

source

Uyu mu pasteur wize imibare muri kaminuza ndetse akigisha no muri kaminuza y’iwabo muri NIgeriya,afite urusengero rwitwa Redeemed Christian Church Of God.

5. David Oyedepo (Miliyoni 150 z’amadolari)

David Oyepod

Uyu mu pasteur nawe ukomoka muri Nigeriya,afite urusengero rukomeye kurusha izindi muri Afurika,ruterana 3 ku Cyumweru rukacyira abantu ibihumbi 50 umunsi umwe.Afite kaminuza ndetse n’indege za private jet 4.

 

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ukuntu Anita Pendo asigaye ateye nyuma yo kwibaruka byavugishije abantu nyuma yo gushyira hanze ifoto ibigaragaza bwa mbere kuva yabyara

Dore uko wakwitwara igihe utereta umukobwa uwariwe wese wifuza ko azakubwira “YEGO”