5.Seyi Olofinjana
Uyu mugabo ukomoka muri Nigeria wakiniye amakipe nka Stoke City,mbere yo kujya i Burayi yabanje kwiga Chemical Engineering nyuma agikina yaje no gukorera Masters
- Frank Lampard
Umukinnyi watsindiye ibitego byinshi ikipe ya Chelsea mu mateka yayo aho afite ibitego bye 211 mu mikino 648 kandi akina hagati,nawe yibitseho impamyabushobozi nyinshi harimo diploma mu rurimi rw’ikilatini (Latin).
- Juan Mata
Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Espanye,ukinira ikipe ya Manchester United akaba afite impamyabushobozi mu masomo ya Sports science ndetse na Finance zombi yakuye muri kaminuza ya Camilo Jose Cela i Madrid.
- Andrey Arshavin
Benshi bazi mw’ikipe ya Arsenal,nyamara uyu mugabo ni umwe mu bakinnyi bafite ubwenge cyane aho nyuma yo kwiga Fashion design,yaje gutangira gucuruza imyebda yikoreye ziganjemo ama costume.Arshavin kanditse yanditse n’ibitabo bitandukanye harimo icyakunzwe cyane cyitwa 555 questions and answers on women.
- Iain Dowie
Uyu mugabo wakiniye amakipe nka Southampton,Crystal Palace ndetse na West Ham ni umwe mu bakinnyi bize amashuri menshi kandi akomeye.Akaba afite impamyabushobozi mw;isomo rya Aeronautical engineering muri kaminuza ya Hertfordshire ndetse nyuma yaje no gukorera masters.