in ,

Dore urutonde rw’abakinnyi bananiwe gucunga imirire yabo bikabaviramo kubyibuha cyane

Abakinnyi ba ruhago nubwo bita ku mirire yabo ngo bagire career nziza,iyo barangije gukina bahita bisanzura bakarya n’ibyo babuzwaga ngo bakine neza.

  1. Ronaldo Da Lima (El Phenomeno)

Uyu musore uzwi cyane mw’ikipe y’igihugu ya Bresil ndetse na Real Madrid yaje kubyibuha mu myaka ye ya nyuma agikina muri 2006 aho kuva arangiza ruhago yaje kubyibuha ku buryo budasanzwe kugeza aho ikipe ya Real Madrid y’abasheshakanguhe yasimbujwe nyuma y’iminota 30 gusa.

2. Arnold Schwarzenegger (Terminator)

Uyu mugabo wamenyekanye cyane muri filime nka za terminator,akaza gutorerwa Mister Univers ku myaka 20 ariko yaje gusaza amatuza aragenda n’inda iraza.

3. Magic Johnson

Uyu mugabo wahoze ukina umukino wa Basket mw’ikipe ya Los Angeles Lakers agashyiraho n’uduhigo twinshi cyane nyuma yaje kubyibuha nyamara nubwo yari arwaye SIDA.

4. Mike Tyson

Uyu mugabo wakinnye umukino w’iteramakofi wiyemerera ko yakomeje kunywa ibiyobyabwenge nubu bikimukurikirana kugeza ubwo abyibushye.

5. Diego Maradona

Uyu mugabo wahesheje igikombe cy’Isi ikipe ya Argentine akarangwa n’amabara menshi agikina ruhago amaze gusezera yaje kubyibuha ku buryo butangaje.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iteranamagambo hagati ya Wizkid na Davido ryahungabanyije umubano w’abafana babo

Isomere amagambo yuzuye imitoma Tom Close yabwiye umugore we barimo kwiyibutsa ibihe byabo bya kera