in ,

Dore urutonde rw’abakinnyi bakuze iwabo ari abakire cyane kurusha abandi

5. Andrea Pirlo

Uyu mugabo benshi bazi mu makipe nka Juventus,Ac Milan ndetse n’ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani yakoze iwabo ari abakire nubwo bitamubujije gukura amafaranga menshi muri ruhago.Yakuze Se afite uruganda rutunganya ibyuma rwashinzwe muri 1982,nawe nyuma aza kugiramo imigabane.

4.Frank Lampard

Lampard benshi bazi mw’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ndetse na Chelsea FC,yakuze afite se wakuye amafaranga muri ruhago aho yakiniye amakipe nka West Ham,ndetse na nyirarume we Harry Redknapp benshi bazi nk’uwabaye umutoza w’ikipe y’igihugu y’abongereza ari nawe waje kumuzamura mw’ikipe ya Birmingham City.

3. Kaka

Kaka benshi bazi mu makipe nka Ac Milan na Real Madrid,yakuze afite se wari engineer mu gihe nyina umubyara yari umwarimu nubwo bitamubujije gukura amafaranga atagira ingano muri ruhago.

2. Mario Gotze

Mario Gotze nubwo afite impano ya ruhago,benshi akijya muri Dortmund baketse ko agejejweyo n’amafaranga ya se uzwi cyane mu Budage nka Dr Jurgen Gotze,wigisha muri kaminuza ya technology y’i Dortmund ndetse akaba yarakoreye ubushakashatsi kaminuza yo muri Amerika izwi cyane kw’Isi ya Yale.

1. Gerard Pique

Uyu musore ukinira ikipe ya FC Barcelone yakuze mu muryango ukize,aho nyina ari umunyamategeko ukomeye cyane ndetse se akaba inzobere mu bijyanye no gushora imari,akaba afite na sekuru wigeze kuyobora ikipe ya FC Barcelona anakinira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Fc Barcelona igiye guhemukira Arsenal kugirango yiyibagize Neymar wayivuyemo

Isomere ukuntu ikipe ya FC Barcelone yihimuye BITUNGURANYE kuri Neymar ushaka kugenda mu buryo bubabaje cyane