in ,

Dore urutonde rw’abakinnyi ba ruhago batinya ibintu bisekeje kurusha abandi

  1. Olivier Giroud

Rutahizamu wa Arsenal ngo atinya aka alien k’inkuru ishushanyije kitwa ALF bakuru be bajyaga bamukangisha akiri umwana.Ngo akabonye no kwinyarira yakwinyarira.

Reba ikintu Olivier Giroud atinya

2. David Beckham

Uyu mugabo wahoze akinira ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ngo atinya ibikeri kurusha abazima n’abapfuye.

3. Denis Bergkamp

Bergkamp wahoze akinira ikipe ya The Gunners atinya kugenda mu ndenge ku buryo bamutegeraga gare ya moshi abandi bagiye mu ndege igihe Arsenal yakiniraga hanze y’i London.

4. Phil Jones

Myugariro wa Red devils akiri umwana yagiye mu bugereki bagiye muri ascenseur cyangwa se Elevator bayiheramo amasaha menshi yapfuye kuva icyo gihe akaba atinya elevator

5. Matt Holland

Uyu mugabo wakiniye amakipe nka Ipswitch we aratangaje ku buryo butangaje aho atinya imbwa n’injangwe bigize umubare munini w’ibisimba biri kw’Isi.

6. Lionel Messi

Ballon d’Or inshuro 5 igihe Argentine yajyaga gukina muri Arabia Saoudite byagaragaye ko atinya imbunda ubwo abasirikare bamufashaga kwikura mu bafana benshi yagaragaje ubwoba budasanzwe.

7. Peter Crouch

Uyu mugabo nubwo ari muremure nyamara buriya atinya uburebure agira isereri iyo ari ahantu harehare bivuga ko isereri ayihorana kubera nawe ubwe ari uburebure.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere impamvu indirimbo ya Christopher na Meddy yatinze gusohoka

Dore urutonde rw’abakobwa b’ibizungerezi batanu bakundanye na Nizzo