imikino
Dore umunyarwanda w’imyaka 14 wifuzwa n’amakipe akomeye mu Bubiligi

Mitsindo Yves ubu uri gukinira ikipe ya Sporting Charleroi, arifuzwa n’amakipe yazamuye abakinnyi bakomeye ubu babarizwa muri Shampiona y’Abongereza
Uyu mwana ufite imyaka 14, ubu arakina mu ikipe ya Sporting charleroi y’abatarengeje imyaka 15, ikipe ibarizwa mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi , afite intego ngo zo gukinira Amavubi , ndetse ngo arakora ashaka kujya gukina muri shampiyona y’u Bwongereza.

Amakipe yazamuye ibihangange yatangiye kumwifuza
Ikipe yitwa Genk, yazamuye abakinnyi nka Thibault Courtois ukinira Chelsea, Vincent Kompany kapiteni wa Manchester City , Kevin de Bruyne ukinira Manchester City, ndetse na Standard de Liege ngo ziramwifuza nk’uko uyu mukinnyi yabitangarije Kigali Today.

Uyu mwana kandi yamaze kugirwa Kapiteni w’ikipe ye, ikipe yanabaye iya gatandatu muri Shampiona y’abatarengeje imyaka 15, iyi kipe kndi niyo yazamuye abakinnyi nka Dante ukomoka muri Brazil na Gregory Van Byten .

Mu kiganiro yagiranye na Kigali today, yatangaje ko yumva afite indoto zo kuba umukinnyi ukomeye, ndetse no kuba yaragizwe Kapiteni ari uko basanze afite ibitekerezo bihamye.
Yagize ati ” Twarangije ku mwanya wa 6, nyuma yo kubona ko mfite ibitekerezo bihamye, nkavuga bagenzi banjye bakanyumva kandi bakankunda cyane, baje guhita bangira Kapiteni, n’iyo nakina muri Charleroi mu ikipe nkuru nakumva na byo bimpagije, ariko mfite indoto zo kujya mu Bwongereza”


Mitsindo Yves yavutse taliki 09 Mutarama 2003, avukira i Rubavu, akaba akina mu kibuga hagati, yahereye mu ikipe yitwa Fc Charleroi yo mu cyiciro cya 3, ahakina umwaka umwe maze iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere ihita imushima iramutwara, aho yakinaga bisanzwe mu gace yari atuyemo, maze umwe mu batoza aramubona ahita amubwira ko yaza akagerageza.
src :kigalitoday
-
inyigisho20 hours ago
Musore mwiza tereta nakubwira iki ariko umenye ko ibi bintu bikurikira abakobwa babyanga urunuka ubyirinde utazisama wasandaye
-
Imyidagaduro22 hours ago
Fred Lyon wamamaye mu kwambika ibyamamare bitandukanye yambitse impeta umukobwa w’umwarabukazi wamwemereye ko azamubera umugore (AMAFOTO)
-
Imyidagaduro22 hours ago
Nubwo Emmy na Fiancée we batubeshye ko yamutunguye, burya aho ibirori byabo byabereye harenze kure ibya Meddy(AMAFOTO).
-
Imyidagaduro13 hours ago
Abanyarwandakazi babica bigacika kubera uburanga bwabo bukurura abagabo bukanabinjiriza agatubutse(AMAFOTO)
-
Inkuru rusange12 hours ago
Rwanda:Umugeni yafashe fiancé we asambana n’undi mukobwa ubukwe bwabo buhita bupfa.
-
Imyidagaduro16 hours ago
Amafoto y’abastar nyarwanda yaciye ibintu kuri instagram muri iki cyumweru
-
inyigisho10 hours ago
Waruziko gutera akabariro kenshi birinda indwara nyinshi harimo n’izikomeye? Sobanukirwa!
-
Ikoranabuhanga20 hours ago
WhatsApp yatanze ikindi gihe ntarengwa izatangiriraho gushyira mu bikorwa amavugurura yabo mashya.
Comment:uyu mupeti azabikora nakomereze aho akinire chelsea yacu