in ,

Dore umunyamideli ukomeje gutangaza Isi yose kubera imiterere idasanzwe y’umusatsi we.

Umunyamideli witwa Daria Gubanova ukomoka mu gihugu cy’Uburusiya akomeje gutangaza abatari bake nyuma yo kumara imyaka igera kuri 14 atogosha umusatsi we ndetse akawureka ugakura aho kuri ubu Wenda kugera ku birenge.

Daria avuga ko imisatsi ye imumara imbeho.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Dailystar ngo uyu mukobwa w’imyaka 27 y’amavuko utuye mu mujyi wa Bernaul mu majyepfo yo hagati mu gihugu cy’Uburusiya yatangaje ko amaze imyaka 14 adakandagiza ikirenge cye aho bogoshera imisatsi kuko ngo yifuza gutereka umusatsi we nibura ukagera ku mano.Uyu munyamideli yakomeje avuga ko yatangiye kureka kogoshesha umusatsi we ubwo inshuti ze zategaga na we zivuga ko adashobora gutereka umusatsi we ngo ukure,nyuma yabikoze bikino nuko umusatsi urakomeza urakura kugeza ubu.Daria ufite abamukurikira kuri instagram barenga 218,000 benshi bakomeza kugenda bamwereka ko bishimira cyane imiterere y’umusatsi we,ndetse na we ubwe avuga ko nta mpamvu izatuma awogoshesha dore ko umaze kureshya na metero imwe n’igice(1.5m).

Written by Jean

Shyiraho igitekerezo

Reba hano amafoto agaragaza ikimero cya Angelina Jolie akomeje kurwaza imitima ya benshi.

Iyumvire amagambo yo kwishongora umukinnyi Sergio Ramos yavuze bikababaza bikomeye ikipe ya Fc Barcelone