in ,

Dore umukinnyi ukomeye Fc Barcelona yashatse guha Real Madrid bikanga inshuro eshatu zose

Ikipe ya Real Madrid na Fc Barcelona ntizisanzwe zimenyereweho guhana abakinnyi ariko muri iyi mpeshyi ishize mu isoko ry’abakinnyi, aya makipe yashatse kugirana ubwumvikane hagati y’abakinnyi babo bakomeye bakiri bato biza gupfa ku munota wanyuma.Barcelone

Amakuru dukesha ikinyamakuru Don Balon aravuga ko ubuyobozi bwa Fc Barcelona binyuze muri Perezida wayo Jose Maria bartolomeu bwegereye ubuyobozi bwa Florentino Perez kugirango barebe uko bahinduranya abakinnyi. Ikipe ya Fc Barcelona yari yifuje gutanga Rafinha wigeze kwifuzwa bikomeye na Real Madrid mu mwaka wa 2014 bityo bo bagasaba ko bahabwa hagati ya Isco cyangwa Borja Mayoral bose bakinira ikipe ya Real Madrid. Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko ubuyobozi bwa Fc Barcelona bwakomeje kwingingira cyane iyi deal Real Madrid ariko Real Madrid ikaza kubyanga bitewe nuko batashakaga kurekura umukinnyi Francesco Isco.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Roger

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Rodriguez