in ,

Dore uko umutoza mushya wa APR akomeje gusebya no kubahuka abakeba!

Kanyankore Gilbert Yaounde ubwo yari amaze kwerekwa itangazamakuru

Umutoza Kanyankore Yaounde waciye mu makipe nka Les Citadins, Kiyovu Sports ndetse na Rayon Sports yibasiye amakipe yaciyemo mu magambo akarishye yatangaje mu kiganiro n’abanyamakuru mu minsi ishize mbere yuko imikino ya Gisirikare itangira,kubera ko ikipe yahawe gutoza iri kwitabira iyo mikino magingo aya.

 Kanyankore Yaoundé yaganiriye n'itangazamakuru asebya bikomeye amakipe yagiye avamo bitewe n'amikoro make.
Kanyankore Yaoundé yaganiriye n’itangazamakuru asebya bikomeye amakipe yagiye avamo bitewe n’amikoro make.

Mu kiganiro n’abanyamakuru umutoza mushya wa APR FC, Kanyankore Yaoundé, yatangaje ko yavuye muri Rayon Sports na Kiyovu kubera ubuswa bw’abayobozi bazo, akaba yizera ko muri APR FC atari ko bimeze kandi ko yizeye imikoranire myiza n’ikipe y’igisirikare cy’u Rwanda.

Ibi,uyu mutoza wanyuze mu makipe menshi yo mu rwanda yabitangaje ubwo yabazwaga niba yiteguye kwitwara neza mu gihe hari amwe mu makipe yatoje akayavamo atitwaye neza.

Yagize ati “Muri les Citadins ntawutabizi ko nitwaye neza cyane, Rayon Sports na Kiyovu nazivuyemo kubera ubuswa bwabo,imikorere idahwitse ndetse n’amanyanga y’abayobozi, n’ubu sinzi niba hari icyo bari bahindura mu mikorere yabo, APR yo ngiye kugerageza ngo ndebe, ariko bo ndabyizeye ko bakora neza atari nka Rayon na Kiyovu zibura rimwe na rimwe imishahara y’abakozi”.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Matabaro
Matabaro
7 years ago

Yewe kanyankore we, urambabaje kuko muri APR niho uzava nabi kurusha muri kiyovu na Rayon Sport. Bonne chance

Mama by P-Fire ft Gisa

Ndaguprefera by K8 Kavuyo