in ,

Dore uko umukunzi wa Safi akomeje kubura amahwemo

 Safi Niyibikora na Parfine Umutesi bamaranye umwaka wose bakundana urukundo ruzira uburyarya. Kugeza ubu, buri wese akora uko ashoboye ngo ahamye urwo yakunze mugenzi we, kenshi binyuze mu magambo yuzuye imitoma n’ibigwi, umwe anyuza ku mbuga nkoranyambaga bakoresha.

Safi na Parfine umushinga w’ubukwe bwabo ugeze kure n’ubwo ku mpande zombi ntawushaka gutobora ngo avuge ukuri, gusa Safi aherutse kuvuga ko bimushobokeye umwaka wa 2017 utamusiga akiri ingaragu itagaragiwe.

Safi niwe wakunze kwerura urukundo rwe na Parfine inshuro nyinshi, mu gihe uyu mugore yasaga ntudashaka kubivugaho, gusa urukundo rukuvana ku Rwesero ukajya gutura ku Munini. Parfine wakozweho n’imiterere ya Safi, ntagihisha uko yiyumva umunsi ku munsi, kuko usanga yashyize ifoto ya Safi kuri Profile ye cyangwa akagira ubutumwa amugenera.


Urukundo rwa Safi na Parfine rwigaragaje bwa mbere ubwo Safi yagiraga isabukuru y’amavuko ku itariki ya 3 Kamena 2016, icyo gihe nibwo Parfine nawe yeruye ko yihebeye umusore w’umuryarwanda. Ati “Isabukuru nziza rukundo rwanjye nzakunda kugera gupfa! Inshuti yanjye ihebuje, umuntu unshimisha kurusha abandi kandi ufite umutima utagira uko usa. Narahiriwe kuba ngufite mu buzima bwanjye, uzi kunsetsa iyo nababaye, mu by’ukuri uri igitangaza, nkwifurije kumererwa neza no kugeza ku ntsinzi imishinga yawe.”

Mu mpera z’iki cyumweru dusoje, Safi yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, aherekezaho umukunzi we Parfine Umutesi yambaye utwenda tw’imbere two kogana [Bikini], maze Safi aratuza agira, ati“Iyo mfunze amaso yanjye ndakubona, nayafungura nkakubura.”


Kuri ubu utahiwe ni Parfine. Kuri iki cyumweru, tariki ya 4 Nzeri uyu mwaka, Umutesi yanditse ku rukuta rwa instagram agaragaza ko akumbuye Safi ndetse ategereje ko amuhamagara kuko igihe cyose yumva amukeneye iruhande rwe.

Mu ifoto ya Safi yubitse umutwe, ubona atuje cyane, niyo Parfine yakoresheje abwira umukunzi we ati” Mukunzi mpamagara. Nzabampari….Mpamagara buri munsi, buri joro, nzabampari kubwa we.

Kugeza ubu, hari amakuru avuga ko ubukwe bwa Safi na Parfine bukomeje gutinzwa nuko uyu mugore yiga i burayi, kuburyo nasoza amasoma ye muri uyu mwaka cyangwa mu ntangiriro za 2017, ubukwe buzahita butaha.



Source :Umuryango

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0

24 Pictures That Will Make You Smile Way More Than They Should

Irebere agahigo kadasanzwe kandi gatangaje Cristiano Ronaldo asangiye na Zlatan Ibrahimovic