in ,

Dore uko inzovu yirukakanye Arnold Schwarzenegger ubwo yari muri Africa(Video)

Arnold Schwarzenegger wahoze ari umukuru wa Leta  ya Californie ndetse n’umwe mu baterura ibyuma ,abenshi mwamunye muri Filme yiswe Terminator ,kuri ubu ari mu rugendo azenguruka isi ,aho agenda yamamaza iserukiramuco rye yise Arnold Sports Festival,ni muri urwo rwego yari mu gihugu cya Africa Y’epfo ,aho yaje guhurira n’Inzovu maze ikamwirukaho.

https://www.youtube.com/watch?v=p2AaHECKgRw&feature=youtu.be

Nk’uko Arnold,yabigaragaje yifashishije Video yashyize kuri youtube,aba ari kumwe n’abandi mu modoka ,ariko kubera ubwoba uwari utwaye yari yazimije imodoka,ubwo bari bafite igihunga baje gufata umwanzuro wo kugenda bakavaho,ubwo imodoka yakaga inzovu yavuye imbere y’imodoka isa n’iyikanze maze ijya kuzenguruka,igenda yiruka inyuma y’imodoka ku buryo bukomeye.

Mu magambo ye yashyize kuri iyi video yagize ati” ntibikwiye ko biremwa byicwa,niyo waba ufite ubwoba ,ujye ufata ifoto ariko ntukajye urasa.”ariko kand intabwo ari urwo rwibutso rwonyine yakuye ku mpera z’Africa kuko ariyo yanashyize hanze ifoto afashe ku ntare

image

 

Si ibyo gusa kandi kuko yashyize hanze n’indi foto ari imbere y’ishusho ya Mandella,aho yanditseho ati” ni ibyishimo gusura  igicumbi cy’Intwali nemera,Mandella ntakazime muri rubanda.

https://www.youtube.com/watch?v=p2AaHECKgRw&feature=youtu.be

 

 

 

Written by Davis Kwizera

Shyiraho igitekerezo

Ku ikubitiro ngiyi intwaro ya mbere Pep Guardiola yamaze kwibikaho kuva muri Borussia Dortmund.

Nti babeshejweho no kuririmba gusa kuko nyuma yabyo bafite n’izindi mpano