in ,

Dore uko Diamond yabyinishijwe n’umukobwa ubyina mu kabari icyuya kikamurenga

Byari ibyishimo ku baturage ba Zimbabwe kubona Diamond Platnumz  imbere yabo abaririmbira imbona nkubone,ni mugitaramo cyabereye i Harare mu nzu yitwa Harare International Conference  Centre  muri week end ishize,nk’uko urubuga chronicle.co.zw rubitangaza ngo ibintu byaje kuba umuriro ubwo uyu mugabo ahamagaye abakobwa ku rubyiniro ngo babyinane.

Diamond Platnumz on stage with a stripper in Harare last Friday

 

chronicle.co.zw ivuga ko Diamond yakoresheje imbaraga ze zose maze abari aho bakanezerwa ndetse bakamukomera amashyi, ngo indirimbo ye “Number One” yonyine yari ihagije kugira ngo buri wese wari witabiriye iki gitaramo avuge ko niyo bahita bataha yaba acyuye ibyishimo bingana n’amafaranga yatanze.

Nyuma indirimbo “Watora Mari” yafatanyije n’umuhanzi ukomoka muri iki gihugu,Jah Prayzah yaje itera abantu kwishima kugeza bamwe amarira ababunze mu maso gusa ngo ibintu byaje gushyuha cyane ubwo Diamond Platnumz ahamagaye abakobwa kuza ku rubyiniro  bakabyinana,nuko hazamuka igihiriri cy’abakobwa benshi bivanzemo ababyina mu tubari.

Umwe muri aba bakobwa yaje kubyinira Diamond abura aho akwirwa ,ndetse kugeza ubwo uyu mukobwa yashatse kumanuka ngo agende Diamond akamugarura kugira akomeze abyine,kuri uyu mukobwa Chronicle ivuga ko byari bimworoheye kuko ari akazi ke ka buri munsi,Diamond wari watangaye yaje kwicaye kuri Speaker maze uyu mukobwa nawe amuhagarara imbere akajya azunguza ikibuno  imbere ye  nuko ibihumbi by’abantu bigahimbarwa bikamuvugiriza induru.

 

Diamond wari waryohewe n’imibyinire y’uyu mukobwa ,akaryoshye kaje kumuva mu itama atabishaka maze uyu mukobwa amanuka ku rubyiniro aragenda gusa riba ijoro ry’amateka ku bari baje muri iki gitaramo.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bonne Année by Philosophe

Iyumvire uko Shakira yashyize Gerard Piqué mu byago