in ,

Dore uko Clement yongeye gutsindagira ibanga ry’urukundo rwe na Knowless

Ishimwe Clement umuyobozi w’inzu itunganyamazika ya Kina Music, wigaruriye umutima w’umuhanzi Ingabire Jeanne d’Arc [Knowless], yakomoje ku rukundo rwe rwakomeje kugirwa ubwiru kugeza ubukwe butashye.

Knowless na Clement ni abakunzi b’igihe kirere, bari bamaranye imyaka itanu bakunda mu buryo batifuzaga guhuza ijisho n’itangazamakuru, kugeza aho Clement yambitse impeta Knowless . Clement na Knwoless babanye mu rukundo ruzira kuzimura nubwo hari igihe byarebwaga na buri wese ariko impande zombi zikabyamaganira kure bavuga ko bahujwe n’akazi bakora.


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Nzeri uyu mwaka, Clement yabwiye Radio Rwanda byinyuze mu kiganiro Samedi detente, ko atari kuvuga ku rukundo rwe na Knowless mu gihe ntagihamya yari afite y’uko Knowless yamwemereye kubana nawe akaramata.

Clement avuga ko ubuzima bw’urukundo bugoye, ikindi kwizera umuntu nabyo avuga ko bitoroshye kuko ushobora kugira Girlfriend [Inshuti y’umukobwa] mu gihe gito mu gatandukana, ariko uwo wamaze kwambika impeta ya [bague de fiancaille], uba ufite ishingiro ryo kubibwira buri wese kuko uba wizeye neza ko ntaho yajya.

Clement wakuze ashaka kuzavamo umucuranzi mwiza w’indirimbo, yagize ati ” Wenda ni uko isi igenda ihinduka, ntabwo ushobora guhagarara aka kanya ngo uvuge ngo uyu muntu murakundana… Ni iki kiba kibyemeza. Ukumva umuntu ngo afite Girl freind ukamwita umugore wawe, ntaburenganzira uba ufite bwo kumwita umugore wawe…At least [Nibura] igihe urukundo rwanjye na Knowless rwagiriye hanze hari ikimenyetso gifata umuntu yari afite cyo kwerekana.”

Clement yavuze ko, kuba igihe cyarageze bikamenyekana [Official], ari uko hari ikimenyetso cyagaragariraga buri wese, umunyamakuru yahise amubaza icyo kimenyetsso, Ati ” ahhhh ni impeta ya bague de fiancaille, byabaye nkaho nari mubukinze [Booking], mbese mushyize mu mishinga yanjye.”

Abajijwe impanvu yakunze guhakana ko bakundana mu gihe cyose bamaranye, Clement yavuze ko ntasoni byari kumutera kubyemeza gusa nta gihamya yari afite. Ati “Si ukuvuga ko ntari Proud ye [Ntari mwishimiye], ariko nta cyabyemezaga ko nari mufite…Nari meze nka bandi bose ushobora kugira Girlfreind agahinduka, ariko iyo ufite uwo wambitse impeta ya fiancaille, ntagushidikanaya uba ufite. Iyo bipfuye biba isyano ryaguye kuko biravugwa cyane, ngo umuntu yari afite fiance birapfa, ariko Girlfreind, ni ibintu by’abana….Ikindi kuri twe twabonaga nta kintu gihari cyo gutangaza.”

Mu minsi micye amaze abanye na Knowless, Clement avuga ko ari ibintu bishimishe abona uko umunsi itambuka, ikindi ni uko ku bantu bantu benshi bamufata nka Knowless ariko kuri njye mufata nk’umugore wanjye, ariko nanone kunva ko hari umuntu usize mu rugo bitera ishema.

Knowless na Clement basezeranye imbere y’amategeko bemeranya kuzabana akaramata nk’umugabo n’umugore ku wa 31 Nyakanga 2016 mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera.

Amacenga, kujijisha no kuterurira inshuti zabo za hafi, kuba kure y’itangazamakuru ngo batavugwa kuba mu rukundo nibyo byaranze ubuzima bwaba bombi kuva mu mwaka wa 2011.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iniesta yahishuye umunsi wambere wamubabaje mu buzima bwe, gusa uratangaje

Ntibisanzwe : Dore ikimenyetso cya Ryangombe ku gasongero k’ikirunga cya Karisimbi