in

Akamaro ko kunywa amata avanze n’ubuki.

Amata ukwayo, ubuki ukwabwo, buri cyose gifitiye umubiri akamaro ndetse gifite n’ibyiza kizanira umubiri. Kubifata bivanze byongerera ibyiza byinshi umubiri wacu kuko bifasha byinshi birimo gutuma uruhu ruhorana itoto, kongerera imbaraga umubiri ndetse no gutuma umuntu asinzira neza.

Nk’uko urubuga www.organicfacts.net rubigaragaza ahanini
ubuki bukoreshwa kubera ubushobozi bufite bwo gusukura no gusohora uburozi mu mubiri (antioxidants), kurwanya bagiteri n’imiyege, ndetse no kurinda ububyimbirwe bw’umubiri.

Amata yo akungahaye cyane kuri vitamin n’imyunyungugu y’ingenzi; harimo vitamin A, D naza B zitandukanye ndetse na calcium
Dore akamaro k’uruvange rw’amata n’ubuki k’umubiri.

1. Kurinda kubura ibitotsi

Kuva kera gufata amata n’ubuki byari igisubizo cy’abantu bagira ikibazo cyo kubura ibitotsi. Ubushakashatsi bwagaragaje ko kubifatira rimwe bivanze bibyongerera ubushobozi buhambaye mu gufasha abantu bagira ikibazo cyo kubura ibitotsi.

Iyo umuntu afashe ubuki bituma ubwonko burekura umusemburo wa insulin hamwe n’imisemburo ya tryptophan (soma; tiriputofane), kurekurwa mu bwonko. Uyu musemburo wa tryptophan uhindurwamo serotonin, ukaba umusemburo utuma umubiri uruhuka neza. Serotonin nayo ihindurwamo umusemburo wa melatonin, ufasha mu gusinzira.

Ngayo nguko rero mu gihe ufite ikibazo cyo kudasinzira neza cyangwa se kubura ibitotsi uru ruvange rw’amata n’ubuki rwaba igisubizo.

2. Bituma amagufwa akomera neza

Mu busanzwe amata akungahaye kuri Calcium ifasha amagufwa gukomera. Gusa ariko gufata calcium yonyine ntibihagije kugira ngo amagufwa akomere. Ubuki bwagaragaje ubushobozi bwo gufasha intungamubiri mu gusakara mu mubiri hose. Niyo mpamvu ari byiza gufata amata avanze n’ubuki kugira ngo calcium iri mu mata ibashe gusakara igere mu magufwa.

Iyo amagufa agize calcium ihagije biyafasha gukomera no kutavunguka, bityo bikakurinda indwara zikunze kwibasira amagufa, cyane cyane uko umuntu agenda asaza; ahanini bitewe n’umubiri uba utagishoboye kwinjiza calcium ihagije.Ubusanzwe calcium n’ingenzi k’ubuzima bw’umuntu usibye gutuma amagufwa akomera binafasha amenyo yacu gukomera.

3. Gufasha igogorwa kugenda neza

Ubusanzwe ubuki bufatwa nka prebiotic bikabuha ubushobozi bwo gufasha mu gukura ndetse no kwiyongera kwa bagiteri ziba mu gifu n’amara zituma igogorwa rikorwa neza mu mubiri.Gufata amata avanze n’ubuki buri munsi bitums habaho ikorwa rya bagiteri nzima zifasha kugira ngo igogorwa rigende neza.

4. Gukora nka antibiyotike(Antibiotic properties).

Amata n’ubuki bizwiho kwigiramo ubushobozi nkubwa antibiyotike k’udukoko tumwe na tumwe nka staphylococcus.Iyo rero umuntu abifatiye hamwe ubushobozi bwabyo buriyongera. Ubuki bwongewe mu mata ashyushye bufasha kandi mu kurwanya constipation, gutumba mu nda, kumva imyuka ivuga mu mara n’ibindi bibazo mu mara. Bifasha kandi mu kurwanya ibibazo byo mu buhumekero nk’inkorora n’ibicurane.

5. Byongera imbaraga

Amata n’ubuki bizwiho cyane kongerera umubiri imbaraga,kubera amasukari y’umwimerere abonekamo.Ubushakashatsi bwagaragajeko byibuze gufata ikirahuri cy’amata arimo ubuki mu gitondo, gishobora kugufasha kongerera imbaraga umubiri wawe ukirirwa umeze neza. Kubera intungamubiri dusangamo zirimo ibyubaka umubiri ibitera imbaraga ndetse n’ibindi nkenerwa k’umubiri.

Amata abonekamo proteyine, naho ubuki bukabamo amasukari yongera ingufu n’imikorere y’umubiri. Uru ruvange rwongerera imbaraga abakuze n’abato.

6. Bifasha Kurinda no gukomeza uruhu.

Amata n’ubuki byifitemo intungamubiri zifasha uruhu guhorana itoto. Uruvange rw’amata n’ubuki bifite ubushobozi bwo gusukura uruhu no gukuramo mikorobe. Iyo bifatiwe hamwe, bituma uturemangingo tw’uruhu twiyuburura kandi tukarushaho kugaragaza itoto.

7. Birinda gusaza.

Uruvange rw’ubuki n’amata rugirira akamaro gakomeye umubiri, kuko birinda gusaza, bityo ugahorana itoto. Mu mico itandukanye kuva cyera ku isi, wasangaga abantu banywa amata arimo ubuki kugira ngo bahorane itoto.

Amata n’ubuki bifatiwe hamwe bigira ubushobozi bwo gusukura no gusohora uburozi mu mubiri, bityo uburozi buzwi nka free radicals, buzwiho kwangiza uturemangingo tw’umubiri, bugasohoka. Birinda uruhu gusaza, gukanyarara ndetse no kuzana iminkanyari.
Mu gutegura iyi mvange y’amata n’ubuki birabujijwe gutekana amata n’ubuki kubera ko ubuki iyo bucaniriwe kuri dogere zirenze 140 busohora uburozi bwitwa

hydroxymethyl furfuraldehyde (HMF).Ni byiza ko mu gutegura iyi mvange umuntu abanza agacanira amata ukwayo yarangiza kuyacanira akayatereka. Iyo amaze kuba akazuyaze ni bwo ushyiramo ubuki ahasigaye ukayafata arimo intungamubiri zose.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Vanessa Uwase yibasiwe bikomeye azira amagambo yavuze kuri Video ya Sunny

Dore ibyo wakwirinda kuvuga mu gihe wowe n’umukunzi wawe muri gukora urukundo