Inkuru rusange
Dore uburyo wamumenyesha ko umukunda ,bitagusabye kuvuga!

Ijambo ndagukunda ntabwo ryoroha kurivuga ndetse hari abo binanira bikarangira babatwaye abo biyumvamo bakanuye amaso kubera kwitinya no kugira isoni zo kubivuga ,hano rero hari uburyo wabwira uwo muri kumwe ko umukunda udasohoye ijwi ugira uti “Ndagukunda” ahubwo ibyo ukora bikongorera ubwonko bwe ko umukunda ndetse we agafata ko wabitoboye ukabivuga kandi ntacyo uravuga.
1.Kumwiha  wese
Igihe muri kumwe ukwiye kumwereka ko ariwe wenyine uhanze amaso kandi ugushishikaje,Televiziyo ukayizimya ndetse n’ibikurangaza ukabibika kure,maze akaba ariwe uhanga amaso ibi bizamwereka ko hari icyo asobanuye mu mwaso yawe kandi gikomeye.
2.Gerageza usetse umukunzi wawe byibura rimwe kandi rishyitse.
Kimwe mu bintu bidakunze gusibangana mu mutwe w’umuntu n’icyo yasetse byimazeyo kirimo,Gerageza usetse umukunzi wawe byuzuye igihe muri kumwe,maze ngo urebe umutima we uzajya uhora ukubona nk’umuntu wo kuwushimisha iteka ndetse iyi izaba intangiriro yo gusangira ibyishimo.
3.Muhe impano n’ibiganza byawe
Ntabwo ari ngombwa ko urindira umunsi we w’amavuko ngo ugere cyangwa ngo umwaka ushire ahubwo mutungure hagati cyangwa nyuma yabyo umuhe impano  n’ibiganza byawe niyo yaba iciriritse izaba ikimenyetso kuriwe ko umuzirikana kurusha undi muntu wese mu buzima n’aba ari ushishoza azatangira kubona ubusobanuro bwawe kuri we.
4.Mubwire amagambo amukora ku mutima
mubwire amagambo kwibagirwa bigoye ariko kandi azira ijambo ndagukunda ,ahubwo asa nayayndi yitwa imitoma,ariko y’ubuhanga kuburyo agomba kumusigara mu mutwe ndetse akajya ayibuka buri uko agukubiseho agatima.
5.Iteka mwereke ko umufitiye ubwuzu
Igihe muhuye mwereke ko umufitiye igishyika ndetse kumuramutsa kwawe bijye biba intibagirana mu mutima we ariko bikazaterw n’imiterere ye kuko hari igihe aba ari ntacyo yitaho cyangwa se ateye ukundi kuntu kuri hanze y’urukundo rusanzwe n’ukuvuga ari umwihariko aho ngaho nawe kubitahura bizakorohera.
-
Imyidagaduro17 hours ago
Umuhanzikazi nyarwanda yasabye #Sugira ko yamutera inda nyuma yuko ahesheje #intsinzi #Amavubi
-
imikino10 hours ago
Umunyamakuru wa Radio B&B FM UMWEZI yaraye ahaye urwenya abanyarwanda
-
imikino11 hours ago
Udukoryo n’utuntu dusekeje twaranze abanyarwanda ubwo bishimiraga insinzi y’amavubi
-
Izindi nkuru22 hours ago
Umugore wakundanye na Barack Obama akaza kumubenga akomeje kwicuza.
-
inyigisho13 hours ago
Mukobwa, niba wasohokanye n’umusore mukundana irinde aya makosa kuko ushobora kuhata ibaba.
-
Imyidagaduro18 hours ago
KIGALI: Abaturage bavuye mu ngo zabo biroha mu mihanda kwishimira intsinzi y’ #Amavubi (VIDEO)
-
imikino4 hours ago
Umunyamakuru ukomeye na we yagabiye inka #Sugira Ernest nyuma y’intsinzi y’Amavubi
-
Imyidagaduro6 hours ago
Pamella na The Ben basohokanye ku mazi kurya ubuzima (VIDEO)