in

Dore uburyo ibisambo byakoresheje mudasobwa bikiba miliyoni zirenga 500 umunsi umwe muri banki imwe

Abakekwaho uburiganya bwa interineti binjiye muri seriveri ya banki ya Old Generation maze biba amafaranga 523,337,100.00 kuri konti z’abakiriya b’iyo bank.

Ushinzwe umubano rusange (PPRO) w’ishami ry’igipolisi kidasanzwe cy’uburiganya (PSFU) Ikoyi, Lagos, SP Eyitayo Johnson, yabitangaje mu magambo ye ku wa gatatu, tariki ya 21 Nzeri 2022.

PPRO yavuze ko aba hackers bibye amafaranga menshi bakoresheje konti 18 zitandukanye z’abakiriya ndetse bakagakoresha uburyo butandukanye kugira ngo amafaranga abagereho, ubwo buryo ni Unified Payments Interface (UPI), Cash, ATM / POS, Kubikuza no kohereza hakoreshejwe ikoranabuhanga, e-transfert.

PPRO yavuze ko polisi yataye muri yombi abantu babiri bakekwaho icyaha mu gihe abashinzwe umutekano bakiri gushaka abandi bantu bagize aka gatsiko k’aba Hackers.

Abakekwaho icyaha bazashyikirizwa Urukiko nyuma yo gukora iperereza mu buryo bwimbitse.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Indi foto y’umwana wa Meddy na Mimi yashyizwe hanze

Miss Naomie yagaragaye arimo kwigisha umukunzi we uko bavuga « umuceri » (video)