in ,

Dore Top 10 ya filimi nshya zigezweho zikunzwe cyane kurusha izindi

Nyuma y’imibare ikomeye, iyi weekend isize Miss Peregrine’s Home for Peculiar Children iyoboye urutonde rwa Box Office akaba ari nyuma yuko iwukuyeho filimi ya Mark Wahlberg yitwa Deepwater Horizon.

miss-peregrines-home-movie-banner

Tim Burton akaba ariwe wayoboye iyi filimi Miss Peregrine’s Home for Peculiar Children imaze kwinjiza agera kuri miliyoni 28.5 z’amadorari y’Amerika mugihe cyo kuwa gatanu kugera ku cyumweru. Ikaba ikuye kuri uyu mwanya Deepwater Horizon yo imaze kwinjiza miliyoni 20.6 z’amadorari y’Amerika mu bihe bingana. Izi filimi zombi zikaba zaratwaye akayabo kenda kungana mw’itunganywa ryazo kandi zikaba zose zarashyizwe hanze ku mugaragaro kuwa gatanu.

Twababwira ko iyi weekend isize udushya twinshi aha akaba ari nyuma yuko The Magnificent Seven itakaje imyanya ibiri ikagera ku mwanya wa gatatu, ikaba yo imaze kwinjiza akayabo gakabakaba miliyoni 15.7 z’amadorari y’Amerika. Ibi bikaba ari ugutakaza bijya kungana na 55 kw’ijana ugendeye ku gihe yari iyoboye uru rutonde igihe yasohokaga icyumweru cyabanjirije iki kirangiye.

Dore uko urutonde weekemd yatangiye taliki 30 Nzeri ikageza 2 Ukwakira isize ruhagaze kuri US box office nkuko tubikesha urubuga rwa www.boxofficemojo.com:

10) Snowden – ikaba imaze kwinjiza agera kuri miriyoni 2 z’amadorari y’Amerika

9) Bridget Jones’s Baby – ikaba imaze kwinjiza agera kuri miriyoni 2.3 z’amadorari y’Amerika

8) Don’t Breathe – ikaba imaze kwinjiza agera kuri miriyoni 2.4 z’amadorari y’Amerika

7) Queen of Katwe – ikaba imaze kwinjiza agera kuri miriyoni 2.6 z’amadorari y’Amerika

6) Queen of Katwe – ikaba imaze kwinjiza agera kuri miriyoni 2.6 z’amadorari y’Amerika

5) Sully – ikaba imaze kwinjiza agera kuri miriyoni 8.4 z’amadorari y’Amerika

4) Storks – ikaba imaze kwinjiza agera kuri miriyoni 13.8 z’amadorari y’Amerika

3) The Magnificent Seven – ikaba imaze kwinjiza agera kuri miriyoni 15.7 z’amadorari y’Amerika

2) Deepwater Horizon – ikaba imaze kwinjiza agera kuri miriyoni 20.6 z’amadorari y’Amerika

1) Miss Peregrine’s Home for Peculiar Children – ikaba imaze kwinjiza agera kuri miriyoni 28.5 z’amadorari y’Amerika

 

source: ireberemag.com

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nubwo batararushinga umukunzi wa Platini yamukoreye ikintu kimwereka ko azamukunda ubuziraherezo (amafoto)

Iyumvire uburyo Mario Balotelli akomeje gutera inyota abafana ba Liverpool