in

Dore inyamaswa zidasanzwe zaciye agahigo ko kwandikwa mu gitabo cya Guinness records(AMAFOTO)

Guinness book of world records ni igitabo cyandikwamo bimwe mu bintu bidasanzwe byagiye biba mu isi, yaba ku bantu, ku bintu no ku nyamaswa.

Abantu benshi bagiye bandikwa muriki gitabo nyuma yo gukora cyangwa yo kugera kukintu kidasanzwe mu mateka y’isi, bifashishije imbaraga zabo cyangwa impano bavukanye. Gusa hari nabandi bagiye bagera ku dushya biturutse ku miterere y’umubiri wabo bagiye bavukana.

Kimwe n’abantu rero, inyamaswa nazo zagiye zandikwa muriki gitabo biturutse ku miterere cyangwa ibintu bidasanzwe zakoze. Kuriyi nshuro tugiye kubereka zimwe murizi zidasanzwe ziri muriki gitabo.

INYAMASWA IKUZE KURUSHA IZINDI KU ISI.

Burya mu biremwa byose bihumeka akanyamasyo ni kimwe mubiremwa bicye bizwi, biramba imyaka myinshi. Akanyamasyo kadahuye n’uburwayi cyangwa ibindi byago, kaba gafite amahirwe yo kubaho imyaka irenga 100.

Gusa kuri ubu akanyamasyo kazwi kamaze igihe kurusha utundi twose kitwa Jonathan kuko kuri ubu kabarirwa imyaka 188 yose, kuko kavutse mu mwaka wa 1832. Aka kanyamasyo kandi nicyo kiremwa cyiba kubutaka kirambye kurusha ibindi byose.

IMBWA NDENDE KU ISI.

Ubusanzwe imbwa ni inyamaswa iba ari ngufi cyane ugereranyije n’umuntu, nyamara ukwiye kumenya ko imbwa ya mbere ndende ku isi ijya kureshya n’umuntu ahagaze. Iyi mbwa ya mbere ndende ku isi yitwaga “Zeus” yari ifite uburebure butangaje kuko yareshyaga na metero imwe ndetse na santimetero 118.

IMBWA IFITE AMATWI MANINI KU ISI

Iyi mbwa yitwa Trigger niyo ifite amatwi maremare ku isi. Aya matwi yayo apima uburebure bwa santimetero zisaga 35.

URURIMI RURERURE

Imbwa zihariye uru rutonde, iyi mbwa yitwa Mochi nayo yihariye agashya ko kugira ururimi rurerure ku isi, ururimi rwa Mochi ngo rufite uburebure bwa santimetero zisaga 17.

INKA IFITE AMAHEMBE MAREMARE KU ISI

Ubusanzwe inyamaswa z’inyamahembe usanga zifite amahembe maremare ariko muburyo busanzwe kuburyo aba ahwanye n’ingano y’inyamaswa muri rusange. Ibi rero siko bimeze kuriki kimasa cyo muri Texas.

Iki kimasa kiswe “Texas Longhorn” cyaciye agahigo ko kugira amahembe maremare ku isi, kuko amahembe yacyo afite uburebure bwa metero 3 na santimetero 18. Amahembe ubwayo asumba ikimasa cyose muburebure.

IMBWA IFITE UMURIZO MUREMURE KU ISI.

Ujya wibaza imbwa y’umurizo muremure cyane uko yaba imeze? Iyitwa Keane niyo mbwa ya mbere ku isi ifite umurizo muremure. Umurizo wayo upima uburebure bwa santimetero 76. Umurizo wayo usumba ibice byose bisigaye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa w’ikizungerezi ufite amabere atangarirwa na benshi yiyamye abamwibasira bamushinja kuyabagisha(AMAFOTO)

Imodoka ya Kobe Bryant igiye kugurwa akayabo k’amadorali.