Inkuru rusange
Dore inkingi 5 za mwamba zafasha abakundana kuryoherwa n’urukundo

Nkuko umugani w’ikinyarwanda ubivuga, burya ngo ntazibana zidakomanaya amahembe. Ni na yo mpamvu ntagihe uzakundana n’umuntu ngo habure ukosereza undi, gusa ikiba gikenewe ni uburyo uwakosheje abyitwaramo kugirango habeho kubabarirana no gukomeza kuryoherwa n’urukundo.
Hari bimwe mu bintu by’ingenzi byo kuzirikana ugomba gukurikiza mu gihe washwanye n’umukunzi wawe bikagera aho mushobora kuba mwanatandukana
1. Muhe umwanya kandi nukora ikosa wihutire gusaba imbabazi
Ubu buryo bufasha abashwanye kongera kwizerana kuko iyo muganira ku kibazo, ukanamusaba imbabazi bituma ikibazo cyanyu gikemuka.
Ubu buryo iyo ubukoresha wirinda kuvuga ureba hirya umwereka ko utabyitayeho, cyangwa kuvuga ukanda telephone, ahubwo ukihatira kuvugana na we murebana.
2. Kwemera amakosa nk’ipfundo ryo kwiyunga
Benshi mu bahungu ntibajya bemera amakosa baba bakoze, gusa niba uzi ko ushaka imbabazi gerageza ucishe bugufi ku buryo amakosa yose uyishyiraho kandi ukabyemera, ibi bizatuma umukobwa arushaho kukwizera ndetse agire n’imbabazi ariko iyo wihagazeho urushaho kumwongerera uburakari akaba yanakuzinukwa.
3. Gerageza umwereke umutima w’uzuye ukuri
Niba wakosheje, jya ugerageza wirinde twaducenga twa hato na hato kuko bituma umukunzi wawe agutakariza icyizere ku buryo n’iyo ukoze ikosa kukubabarira bimugora kuko aba atekereza ko uri umuntu w’umunyamanyanga gusa.
4. Irinde gusubira mu ikosa wakoze
Akenshi iyo umuntu ashaka ko umukunzi amubabarira akamuha imbabazi azikuye ku mutima, amubwira ko ikosa yakoze atazarisubira ukundi. Niba rero warabimusezeranyije jya ugerageza kugendera kure ikosa warahiye ko utazasubira gukora kuko iyo ubisubiriye nyuma yo kubimusezeranya, agufata nk’umuntu utamuha agaciro ndetse utamwitaho cyangwa ugamije kumubabaza nkana.
5. Gerageza kurangwa n’impinduka
Nyuma yo gukorera ikosa umukunzi wawe ukaba ushaka imbabazi, gerageza umwereke ko wahindutse mu mico no mu myifatire kandi ko ugiye kuba umuntu mushya udasanzwe atigize abona, kandi unamubwire ko hari ibyo ugiye gukora ku buryo azabona ko kuba agukunda atigeze ahitamo nabi.
Abakundana mwese rero ni ahanyu kugirango mushimangire umubano wanyu mubaho mu rukundo ruzira uburyarya no guhemukirana mu rwego rwo kubaka urukundo rurambye. Gusa ni mukorerana amakosa mujye mu mumenya gusaba imbabazi no guhinduka.
-
Ubuzima22 hours ago
Menya impamvu itangaje ituma zimwe muri hoteli zishyira ibinini mu mafunguro y’abantu.
-
Imyidagaduro15 hours ago
Dore umukobwa mwiza watwaye umutima w’umunyarwenya Arthur Nkusi (AMAFOTO)
-
Imyidagaduro12 hours ago
The Ben na Miss Pamella bashyize hanze itariki y’ubukwe bwabo.
-
Imyidagaduro7 hours ago
Abanyamakuru ba Radio/TV10 bakije umuriro kuri KNC nyuma yo gushinja umwe muri bo kutarongora kandi akuze.
-
Imyidagaduro20 hours ago
Umunyamakuru Tidjara, uherutse gusezera kuri RBA, yaturitse ararira mu kiganiro| umukobwa we yamutomagije karahava (VIDEO)
-
Imyidagaduro18 hours ago
Umunyamakuru wa RBA uherutse kwambikwa impeta yahishuye uburyo yarijijwe na fiancé we|Avuga no ku bukwe bwe (VIDEO)
-
imikino12 hours ago
Umukunzi wa Yannick, yashyize ahagaragara video bari gusomana amushimira ibyo yamukoreye
-
Imyidagaduro17 hours ago
Bwa mbere umunyarwenya Arthur Nkusi avuze ko afite umukunzi anavuga izina rye