in ,

Dore indi ntambara ikomeye ivutse hagati y’ikipe ya Real Madrid na Fc Barcelona

Classico

Real Madrid na Fc Barcelona ni amakipe atajya acana uwaka mu gihugu cya Espagne bishingiye ku guhangana kw’intara yombi akomokamo yaba Intara ya Catalunya n’umurwa mukuru wa Espagne ariwo Madrid. Uku guhangana niko kwabaye impamvu yatumye n’aya makipe abiri akozanyaho kugeza aya magingo. Mu busanzwe aya makipe bitewe n’ibigwi ndetse n’ubunararibonye afite umukinnyi wese ufite impano aba yifuza guca muri imwe muriyo, gusa bikaba ibibazo bikomeye iyo yombi ashaka umukinnyi umwe. Kurubu rero yombi yatanye mu mitwe mugushakisha umukinnyi ukiri muto kandi ugaragaza impano idasanzwe ukinira ikipe ya Real Betis Dani Ceballos.Image result for Dani Ceballos

Amakuru dukesha ikinyamakuru Mundo Deportivo cyo muri Espagne aravuga ko aya makipe yombi ashaka kwibikaho uyu mukinnyi wo hagati ariko ukina yugarira(Defensive Midfielder) gusa Real Madrid ikaba ariyo ishaka kumutangaho menshi nubwo bwose mu kwezi kwa mbere yari yamwifuje ariko ikipe ya Real Betis ikamwimana. Uyu musore nkuko iki kinyamakuru gikomeza kibivuga akaba ahagaze Miliyoni 40 z’amayero, ikipe yose imwifuza izanye ayo mafaranga ikaba yamubona. Gusa ikipe ya Real Madrid yo mbere yari yagaragaje ko ishaka kumutangaho Miliyoni 30 z’amayero. Tukaba dutegereje kureba niba aya makipe yombi azemera kurekura ako kayabo k’umukinnyi w’imyaka 20.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba amafoto agaragaza ubwiza budasanzwe bwa Miss Honorine uzwi ku izina rya “Igisabo”

Amanegeka by Martin Promoter ft All Stars