in ,

Dore imyifatire y’umugore mubi ku isi yatangaje abatari bacye kuri internet

Lizzie Velasquez yavukanye indwara y’agatangaza imubuza gushyira uturaso ku mubiri ndetse n’ijisho rye rimwe ntabwo rikora,usibye kuba ananutse cyane Lizzie ni umwe mu bantu bagiye bashyira hanze imvugo zisubiza abantu imbaraga ,zikanazahura abihebye nubwo yakoze ibyo byose ariko ntabwo byamubujije kuba nyamukubitwa kuri internet (cyberbullying victim).

lizzie-velasquez

Lizzie kuri iyi ncuro yanze kwihanganira amagambo y’abamunenga maze arahuguruka aravuga ,ntabwo byari bimenyerewe ko uyu Lizzie avuga amagambo atagamije gusubiza abantu ibyiringiro byo kubaho ,byari ubwa mbere kandi avuze ku muntu umwe mu bamuvuzeho mu bihumbi by’abantu bakoresha isura ye basetsa abandi.

ujmjakamaaaana

yifashishije ifoto imusebya,imugaragaza ahagaze ku giti yanditseho amagambo agira ati” Michael said he would meet me behind this tree for a bit of fun. He’s running late, will someone please tag him and tell him I’m still waiting = Micheal yavuze ko dushobora guhurira inyuma y’iki giti tukishimana. yakererewe,hagira umuntu umubwira dore ndamutegereje”

Iyi foto n’aya magambo byateye Lizzie kuvuga akamuri ku mutima ndetse agaragaza ko atishimiye ibyo bamwe bita kumwaza,Lizzie ati”Nabonye ibimwaza bitagira uko bingana kuri Facebook,nanditse ibi mu ijwi ry’abo bikorerwa,Nanditse ibi mu masaha akuze y’ijoro kimwe n’uko umwe mu bamwazwa ashobora kuba ari kubabazwa n’ibimukorerwa aka kanya kandi akababara ku buryo ndashobora kwifuriza umwanzi wanjye gica.,…;.uko tungana cyangwa tureba ntacyo bivuze kuko n’ubundi twese turi abantu.Ndabasaba ko mwese igihe muzajya mubona ifoto isebanya mujye mutekereza ko hari ubwo uyiriho bimushegesha umutima mukwirakwize urukundo mureke urwango”

 

Lizzie yahawe igihembo cya filme mbarankuru ndetse yanditse igitabo  gisubiza  imbaraga abihebye ndetse atanga ibiganiro byo kwagura ubwenge mu kitwa TED ariko ibi byose ntabwo byamurinze  gusebywa ku mbuga za internet nkaho ari we wahisemo kuvuka uko ameze.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere uburanga bw’umunyarwandakazi Miss Sonia Rolland buhuruza imbaga

Umuhanzikazi Tonzi yaturitse amarira bitewe n’amagambo adasanzwe Aline Gahongayire yamuvuzeho