in ,

Dore impamvu y’ukuri umuhungu wa Will Smith yambara ijipo !

Jaden Christopher Syre Smith muzi nka Jaden Smith umuhungu wa Will Smith yibajijweho byinshi n’abatari bacye kubera kwambara imyambaro y’abagore ,ndetse haherutse kwaduka igihuha cyivuga ko uyu musore yaba afite igitsina cya gatatu n’ukuvuga atari umugabo cyangwa umugore.(N’ukuvuga ko yaba abifite byombi)

ndetse yewe ngo Se yaba yaramusabye guhindura izina rye rya kane ngo akarigira irya nyina kuko yifuje kumera nk’abagore. kwambara amajipo kwa Jaden byatumye ariwe mugabo wa mbere ugaragaye ku kinyamakuru Nylon.Ndetse yaganiririye Nylon impamvu yambara amajipo

jaden-smith-louis-vuitton

Aganira na Nylon yavuze ko impamvu yambara amajipo ari ukugira abantu babifate nk’ibisanzwe maze bumve ko kwambara amajipo atari uguca igikuba na gato,ati” impamvu nambara amajipo n’ukugira abantu babifate nk’ibisanzwe byo gukomeza kubabera igitangaza ndetse nko mu myaka itanu iri imbere ku buryo abana bazaba bajya ku mashuli biyambariye amajipo ntibifatwe nk’amahano ,ibyo nkora ubu  n’ukubacira inzira”

jaden-smith-nylon

 

 

 

 

Bwa mbere agaragara yambaye ijipo hari mu myiyerekano yitiriwe Louis Vuitton,yabwiye Nylon ko yabikoze azi neza ko isi izamwibazaho gusa urugendo yatangiye ngo ararusobanukiwe kandi kwambara ijipo ku bana b’abahungu bizatinda ariko bisagambe.Ngayo nguko.

 

Written by Davis Kwizera

Shyiraho igitekerezo

Umuhanzi Bob Deol ati “nje mu muziki nzi icyo nje gukora”:UMVA INDIRIMBO YE HANO

Dore icyo Lil G ashobora gukora nyuma yuko yise umukunzi umugore w’imyaka 45 akamwihakana.