Imyidagaduro
Dore impamvu nyamukuru zituma ibyamamare byinshi bitaramba mu rukundo

Ku bakurikirana urukundo rw’ ibyamamare byinshi bitandukanye, bake muri bo nibo mubona isabukuru yabo ya mbere y’igihe bamaze bakundana, kuko benshi muri bo batandukana mu mezi make bagitangira gukundana mu gihe bake muri bo aribo bamarana igihe nabo bakundana, gusa biragoye kubona icyamamare kimarana igihe kirere mu rukundo nuwo bakundanye mbere bituma Benshi muri mwe bibaza impamvu !
Mbere yuko tuvuga ku kwamamara, banza wibuke ko ikigero kisenyuka ry’ingo kigenda kiyongera cyane muri iyi minsi no kubatari ibyamamare, ariko uko byagenda kose ku byamamare ho biba ari ibindi, nizerako hagize ubu umuntu ufungura ikinyamakuru kivuga gusa ku gutandukana kwi byamamare atahomba kuko ntiyazabura inkuru kuko inkundo zabo zidatinda
Impamvu urukundo rw’ibyamamare rutaramba
1. Kwirebaho cyane:benshi mu byamamare umuntu yavugako baba biyemera kuko bumva ko gukundana n’undi muntu utari icyamamare aba ari ukumugirira impuhwe, nubwo benshi batekereza gutya muri ibi byamamare baba bibeshya kuko ibi bitandukanye cyane nuko urukundo ruteye mu rukundo nta mpuwe zibamo uwo wakunze aba ari uwo ntampuhwe uba umugiriye, iyi rero ni imwe mu mpamvu ituma bahita batandukana
2. Nta gihe babonera imiryango yabo: benshi mu byamamare bahora hanze y’ingo zabo, akazi kabo kabasaba kugenda cyane cyangwa guhora biga, bitoza, kuruta uko baba mungo zabo, wafata nk’urugero ku bahanzi cyangwa abakinnyi b’umupira inshuro nyinshi baba bari mu ngendo ahandi bari mu marushanwa igihe kinini ugereranyije n’igihe baba bari kumwe n’imiryango yabo.
3. Uruhare rwa bagenzi babo b’ibyamamare: Ntabwo wabyumva, kuba icyamamare ubwabyo ni igiregeza kandi ni uguhora uri hafi y’amakosa kubera abantu benshi baba bari kumwe batandukanye, akenshi, bakorana na bagenzi babo b’ibyamamare baba bashaka kubagusha mu makosa buri gihe aho biba bikomeye kwirinda kuryamana nabo, abakinnyi ba filimi, abahanzi abenshi basenyerwa n’iyi mpamvu, urugero ruheruka ni umunya Nigeria kazi Tiwa savage uherutse gutandukana n’umugabo we kubera abantu bakorana n’uyu muhanzi.
4. Ibiganiro byihariye bagirana n’abanyamakuru n’ibyabo bashyira ku mbuga nkoranyambaga: Radiyo, televisiyo, ibinyamakuru byandika n’ibikorera kuri murandasi n’ibindi byinshi bigira uruhare runini mu isenyuka ry’urukundo rw’ibyamamare, bagerageza umunsi ku munsi kugaragaza uko bameze ari nako bakurikira ibintu byinshi bitandukanye, rimwe na rimwe bashobora gushyiraho n’ibintu bitari byarigeze bimenyekana; inkuru ahanini nazo ziba ziteranya aba bantu zisohoka mu binyamakuru, ibi rero ntagushidikanya nabyo byatuma urukundo rwabo rutaramba, Diamond na zari umuntu yashima Imana kuba bakiri kumwe n’ibyo ibitangazamakuru byagiye bibavugaho bitari byiza byashoboraga kubatandukanya, Imana yonyine niyo izi ingo zasenywe n’ibinyamakuru banyiri ubwite nta ruhare babifitemo.
5. Baba basabwa byinshi: ibyamamare byinshi biba bifite isoko rinini, abantu benshi baba babifuza ibintu nabyo bishobora gutuma batandukana nabo bari basanganywe akifatira umushya muri abo bamwifuza nubwo ntampamvu igaragara iba itumye atandukana nuwa mbere.
6 Benshi mu byamamare biyumvishako bitabana n’umufasha umwe: ibi ahanini bigaragara ku byamamare by’igitsina gabo, ni bake usanga banyuzwe n’umukunzi umwe ni ingero nyinshi z’abatandukanye kubera gucana inyuma.
7. Urukundo rushingiye ku bintu(amafaranga): iki ni ikintu k’ingenzi. Bamwe mu byamamare bishaka gukundana n’ibindi byamamare bibishakaho ubutunzi, kwamamara birenze, guhora bizirikanwa, abandi bashaka ubwenegihugu, mu gihe hari n’ababa bashaka ubufasha. Mu iherezo ry’ibi , iyo umwe abonye ibyo yashakaga urukundo rurarangira. Duke Christopher Thomas yahoze ari umugabo wa Princess Ruth Komuntale yavuzeko, Komuntale atigeze ashyingiranwa nawe usibyeko uyu mugore yishakiraga visa imujyana muri Amerika.
Rumwe mu rukondo ruherutse gusenyuka rw’ibyamamare bya hano havugwa byinshi birimo no kuba barakundanye umwe hari icyo ashaka kuwundi
8. Kuba bafite amafaranga menshi bituma batubaha abo bashakanye: nkuko nabivuze mbere kubahana niryo shingiro rya mbere ryo kuramba k’urukundo, ibyamamare biba bifite amafaranga menshi kubera ibikorwa byabo, ibi bishobora gutuma batubaha abo bashakanye akenshi iyo bo nta mafaranga menshi bafite, ahanini ibi bikunda kuranga ibyamamare by’igitsina gore. Aba bahita bagabanya icyubahiro bahaga abagabo babo igikurikiraho rero ntakindi ni ugutandukana.
9. Bita ku guhangana mu bukungu cyane kuruta kwita ku gushaka: ibyamamare byinshi byita ku bibibyarira inyungu z’amafaranga kuruta uko byita ku rushako rwabyo, inyungu zabo zibarirwa mu kumenyekana cyane, gukora inkuru ziza ku mapaji abanza mu binyamakuru byinshi nibyo aba yitayeho no kwamamaza, nubwo uku kwamamaza kwaba hari aho kubangamira urukundo rwe ibi rero ntahandi biganisha usibye mu gutandukana nuwo bakundana.
10. Urukundo rw’abantu baba batarababona:abantu benshi bakunda ibyamamare batarabibona amaso ku maso, babazi gusa kuri televiziyo aba bahita bakora ibishoboka byose noneho ngo bakundane nibyo byamamabre batitaye ko bafite abandi bakundana ,ibi rero bishyira ibi byamamare mu makosa kuko nabo si abamalayika bari kw’isi , nabo bagira amaranga mutima ibi rero bituma bahemukira abo bashakanye bigatuma ingo zabo zisenyuka rimwe na rimwe.
Comments
0 comments
-
Imyidagaduro1 day ago
Ngaba abakobwa 10 bakomeje kuza ku mwanya wa nyuma muri Miss Rwanda 2021.
-
Imyidagaduro1 day ago
Wa mukobwa ukomeje kwanikira abandi muri Miss Rwanda burya yiga i Bwotamasimbi|Yahishuye uko yinjiye muri iri rushanwa.
-
Imyidagaduro1 day ago
Umugore wa Nyakwigendera Dj Miller yibukanye icyubahiro umunsi yambikiweho impeta y’urukundo (fiançaille) na Dj Miller
-
inyigisho1 day ago
Ngizi impamvu zishobora gutuma umusore adasohokana inkumi kandi bamaze igihe kirekire bakundana.
-
Imyidagaduro2 days ago
Miss Umulisa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2018 yasabwe anakwa n’umugabo we (amafoto)
-
Imyidagaduro2 days ago
Young Grace yagaragaye mu myambaro igaragaza umubiri we ubwo yari agiye kuvoma (amafoto)
-
Imyidagaduro22 hours ago
Shimwa Guelda yakorewe ibirori by’akataraboneka ku isabukuru ye y’amavuko (amafoto)
-
Imyidagaduro1 day ago
Amashusho arimo imibyinire idasanzwe y’abana ba ShaddyBoo akomeje kuvugisha abatari bake.