in ,

Dore impamvu nyakuri Paul Pogba yahisemo kujya muri Manchester United aho kujya muri Real Madrid

Ku myaka 23 y’amavuko Paul Pogba yahindutse umukinnyi wa mbere uhenze ku isi mu mateka y’umupira w’amaguru ubwo yavaga mu ikipe ya Juventus yerekeza mu ikipe ya Manchester United, gusa ariko nubwo yagiye muri Man U hari nandi makipe menshi yamwifuzaga harimo na Real Madrid. Dore icyatumye rero Pogba yigira muri Man U.

Paul Pogba joined Manchester United in a record-breaking £89m deal

Nkuko agent wa Pogba yabitanagrije telefoot ngo Pogba yifuzwaga n’ikipe ya Real Madrid bikomeye ndetse ngo Zinedine Zidane, umutoza wa Real Madrid, ntako atagize ngo abe yamugura gusa ariko ngo Pogba we ntayindi kipe nimwe yashakaga kuba yajyamo itara Manchester United.

Impamvu ngo Pogba yashakaga kujya muri Man U ntayindi rero ngo nuko yumva ari nk’iwabo mbese yumvaga ashaka gutaha mu rugo dore ko yari yarahakiniye akiri muto mbere yo kwerekeza muri Juventus.

Nkuko Mino Raiola (agent wa Pogba) yabitangaje rero ngo Pogba akiva muri Euro 2016 yamubwiye ko ntayindi kipe ashaka kwerekezamo itari Manchester United ndetse ko agomba gukora ibyo ashoboye akaba ariho yerekeza. Ibi rero niko byaje kugenda kuko byahurirnye no kuba Man U iri gutozwa na Mourinho kandi Mourinho yakomeje kwerekana ko ashaka kugura Pogba kuva agitoza Chelsea.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere amafoto yuko byari bimeze i Monaco mu muhango wo guhemba umukinnyi mwiza w’uburayi 2015/2016

Pep Guardiola ahuye n’ikibazo gishobora gutuma atsindwa n’umukeba we Jose Mourinho