Connect with us

Ubuzima

Dore impamvu 4 zigaragaza ko kwayura buri kanya bishobora kuba ari kibazo cy’uburwayi atari ugusonza

Published

on

Hari izindi mpamvu zituma umuntu yayura ndetse byakabya bikaba ikimenyetso cy’izindi ndwara nk’umutima cyangwa ibindi bibazo bikaze mu mikorere y’umubiri. Ubusanzwe umuntu yayura iyo arambiwe cyangwa se ananiwe.

Icyo gihe iyo bibaye ni nk’uko umuntu yaba yicaye igihe kirekire agafata umwanya agahaguruka akinanura, akarambura amaboko ndetse akanitsa imitima. Bityo kwayura nabyo ni uburyo bwo kuruhuka ku muntu urambiwe cyangwa se utangiye guhunyeza. Nyamara, hari igihe abantu batayura kubera kurambirwa cyangwa se kugira umunaniro ahubwo ugasanga umuntu arayura kubera ko mugenzi we runaka umuri hafi abikoze.

Igihe cyose kwayura biri hagati y’inshuro imwe n’enye mu munota umwe biba ari ikimenyetso simusiga cy’ibibazo runaka bitewe no kwivumbura k’umubiri.

 

Dore rero zimwe mu mpamvu zishobora gutera iki kibazo cyo kwayura bikabije:

1.Imirire itajyanye n’umubiri w’umuntu

Hari ibiryo ndetse n’ibinyobwa bimwe abantu bafata bibwira ko ari ibiterambaraga nyamara ari bimwe mu bituma imbaraga z’uwabifashe zigabanuka. Urugero rwa hafi ni kawa. Ushobora kuyinywa wibwira ko iri buguhe imbaraga bityo wenda ugakomeza akazi kawe. Nyamara iyo urengeje urugero bituma ugira umunaniro maze ugatangira kwayura buri kanya. Ibi biterwa n’uko iyo imbaraga zibaye nyinshi mu mubiri bigera igihe zigabanuka bityo umubiri w’umuntu ugatakaza intege cyane ari naho umuntu atangira kwayura buri kanya.

Ibiryo bifite isukari nyinshi nabyo ni nyirabayazana wo kwayura buri kanya. Usibye kugira ibindi bimenyetso nko kwishimagura ndetse no kumva mu nda bitameze neza, kwayura nacyo ni ikimenyetso cyerekana ko ibiryo runaka bitaguye neza umubiri we. Igihe cyose rero umaze kurya ugatangira kwayura buri kanya, byaba byiza ugiye wandika urutonde rw’indyo runaka wafashe ikabuza amahoro imikorere y’igogorwa. Ibi bizagufasha kubyirinda maze ugubwe neza utayura buri kanya ngo abantu banakwinube.

2.Imikorere y’imyakura itameze neza

Inshuro nyinshi iyo umuntu akora cyane, ku mpera y’umunsi byanze bikunze aba yumva ananiwe ndetse uwo munaniro ukaba utuma umuntu yayura. Nyamara hari bamwe bagira umunaniro ukabije igihe icyo ari cyo cyose cy’umunsi ku buryo banatangira guhunyeza aho bari hose batanitaye ku babareba. Nk’uko MedicineNet.com ibitangaza, kudakora neza kw’imyakura yo mu ijosi, mu gituza ndetse no mu gice cy’amara ituma umutima n’imiyoboro yawo idakora neza bityo ntabashe gukumira ibitotsi mu gihe bimwibasiye ku manywa aribyo bita, “excessive daytime sleepiness, or narcolepsy”. Ubushakashatsi bugaragaza ko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika abagera ku 100,000 bibasiriwe n’iki kibazo.

Kimwe mu bimenyetso by’uwibasiriwe n’iyi ndwara yo gusinzira buri kanya ni ukwayura buri kanya. Uko kwayura guterwa n’uko umutima uba udafite ingufu zo gutembereza amaraso mu mutwe neza ahubwo ugasanga amaraso yakagombye kwerekeza mu mutwe yigira mu bice by’amaguru. Kubera ko umwuka wa ogusijene(oxygen) uba wagabanutse mu mutwe, umuntu abura ubushobozi bwo kuba yahagarika ibitotsi igihe bimwibasiye ndetse uko uyu mwuka ugenda ugabanuka akaba yanaraba(fainting).

Tukiri kandi ku buryo imikorere y’imyakura ishobora gutuma umuntu yayura bikabije, igicuri nacyo kiri mu bituma ukirwaye yayura buri kanya. Na none ibibyimba byo mu mutwe ndetse no kuziba kw’imiyoboro myinshi ijyana amaraso mu mubiri nabyo ni nyirabayazana wo kwayura cyane nk’uko DiagnoseMe.com ibitangaza.

3.Ibibazo by’imyanya y’ubuhumekero no kugira amaraso make mu mubiri

Nk’uko bitangazwa na Dr. Wellsphere hari ibintu bishobora kubangamira imikorere y’imyanya y’ubuhumekero bikayitera kwivumbagatanya(allergies) nk’ubwoko bumwe na bumwe bw’amavuta cyangwa imibavu ndetse kazumbature bitanogera abantu bamwe bityo bigatuma umwuka umuntu yagahumetse witeka hamwe. Uko kwiteka ahantu hamwe bibangamira ibitotsi bityo bigatuma umuntu yayura mu buryo budasanzwe.

Umuntu ashobora kwayura cyane bitewe n’uko mu maraso hatarimo ubutare(iron) buhagije ari nabyo bituma umuntu agira amaraso make mu mubiri. Iyo umuntu atabitangiriye hafi ngo afate indyo ikize mu butare(iron), nta kabuza ahorana umunaniro kandi akanahora yayura buri kanya.

4.Kudakora neza kw’umutima

Iyo amaraso ndetse n’umwuka wa ogusijene uyabamo bijya mu bwonko bigabanutse nibwo usanga umuntu asa n’utaye ubwenge aribyo “syncope” mu rurimi rw’icyongereza. Kenshi ibi bikunze kugaragara iyo umuntu ahagaze igihe kirekire cyangwa igihe umuntu ashyizweho igitutu cyangwa mu gihe atameze neza.

Umuvuduko mwinshi w’amaraso(hypertension) cyangwa mucye(hypotension) bigabanya ingano y’amaraso ajya mu bwonko bityo na ogusijene ibujyamo ikagabanuka. Mu gihe rero ubwonko butabona umwuka wa ogusigene uhagije nibwo umuntu yumva ananiwe cyane ndetse akanatangira kwibasirwa no kwayura bikabije.

SRC: REBERO.CO.RW

Advertisement

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Copyright © 2020 YEGOB LTD . E mail : info@yegob.com WhatsApp : +250 784 111 329

error: Content is protected !!