in ,

Dore igiteye Miss Miss Vanessa Mpogazi kwerekeza muri Korea

 

Kuri uyu wa kabiri nibwo biteganyijwe ko ahaguruka i Kigali yerekeza muri Korea. Ibi bikaba biri mu mushinga yerekanye ubwo yiyamamarizaga kuba nyampinga w’u Rwanda.

Si we gusa rero werekanye umwe mu mishinga yakora aramutse abaye nyampinga, ahubwo ni umwe mu bamaze kuyishyira mu bikorwa.

Kuko guhera muri Gashyantere 2016 amaze gusura ibigo by’amashuri yisumbuye bisaga 26 abishishikariza gukoresha ikoranabuhanga.

Miss Mpogazi abajijwe n’UMUSEKE  niba kuba agiye kujya hanze bitazatuma nawe aherayo nk’abandi banyampinga batakibarizwa mu Rwanda, yavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma agumayo kuko u Rwanda ari kimwe mu bihugu ku isi umuntu yakwifuza kubamo.

Ati “Ngiye mu mahugurwa y’ibyumweru bibiri gusa. Narangira nzagaruka neza cyane!!Kuko inshingano nihaye ngomba kuzazisoza kandi ku kigero kitari gito”.

Miss Vanessa yabyinjiyemo bwa mbere muri 2014 ahita aba Nyampinga w’Intara y’Uburengerazuba anayihagararira muri Miss Rwanda ariko ntiyabasha gutsinda.

Muri 2015 yongeye guhagararira iyi Ntara ku rwego rw’igihugu nabwo agera ku cyiciro cya nyuma nabwo ntiyabasha kugera ku mwanya wa nyuma.

Ubu arimo arasoza amasomo ye muri Mount Kenya Universty mu ikoranabuhanga. Ari nabyo aheraho avuga ko no mu buzima bwo hanze azakomeza gukora uwo mushinga we

Image result for miss vanessa mpogazi

.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali: Abakobwa bambara impenure babazwa cyane n’ababita ” Ibiryabarezi”

Dore uburanga bw’umukobwa usanzwe abuza abagabo benshi gusinzira ugiye kubyinana ingwatira mubiri na Buravani