Dore igisubizo ku bibaza iminota myiza umuntu akwiye kumara atera akabariro

Ubushakashatsi bwakozwe n’ inzobere buvuga ko umuntu muzima aba agomba gutera akabariro igihe kingana n’iminota 7 kubashakanye.

Abantu benshi bakunda kwibaza igihe nyacyo imibonano mpuzabitsina igomba kumara. Abagabo ahanini, nibo bakunda kugira impungenge z’igihe byasaba ngo bashimishe abagore babo. Mu mwaka wa 2005, ni bwo Dr Irwin Goldstein yagaragaje ko iminota 7 ariyo minota nibura ihagije ngo abashakanye banyurwe n’akabariro.

Nyuma yaho ni bwo Dr Eric Corty yagize nawe icyo abitangazaho. Yagaragaje ko nyuma y’ubushakashatsi yakoze, yasanze hagati y’iminota 3 n’iminota 7 ari bwo umugabo n’umugore baba banyuzwe. Yongeraho ko hagati y’iminota 7 na 13 ari igihe cyiza abakora imibonano mpuzabitsina baba bashize ipfa.

Abagabo barangiza vuba bakunda kwibaza igihe nyacyo baba bagomba kumara batararangiza.

Mu bushakashatsi bwakozwe muri 2007 na 2012 bwemeje ko umugabo arangiza vuba iyo atabasha kurenza iminota nibura 2. Gusa hari n’abarangiza mu gihe bakinjiza igitsina cyabo mu cy’umugore.

Twakwanzura ko kugira ngo imibonano mpuzabitsina iryohere abayikora , igomba kumara hagati y’iminota 17 na 43 habariwemo igihe cyo gutegurana kw’abashakanye nkuko ubushakashatsi bwabigaragaje. Igihe cyiza cyo gutegurana kigomba kumara hagati y’iminota 10 na 30.

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

147 Points
Upvote Downvote

Nakoreye ibi bintu umukunzi wanjye, kuva uwo munsi ntiyongeye kunca inyuma!

Musore uri mu rukundo: Ngibi ibintu bishimisha abakobwa| Bimenye kandi ubyiteho