in ,

Dore igikorwa kigayitse Lionel Messi yakoze atazigera ababarirwa n’abafana ba Fc Barcelona

Rutahizamu w’ikipe ya Fc Barcelona Lionel Messi nyuma yo kudahwema kwerekana ko yababajwe bikomeye n’igenda rya Neymar werekeje mu ikipe ya PSG, aho byahise bitangira kuvugwa ko na Messia ashobora kwerekeza mu ikipe ya Manchester City yo mu gihugu cy’ubwongereza, uyu musore Neymar ku munsi w’ejo yari yasubiye i Catalunya gusuhuza abakinnyi ba Fc Barcelona yifotoranya na Messi na Suarez bari barakoze ubutatu bwa MSN. Iyi foto Messi yayishyize ku rukuta rwe rwa Instagram maze amagambo yongeyeho niyo yarakaje bikomeye abafana ba Fc Barcelona bituma barakarira bikomeye uyu mugabo.

Uyu musore nkuko bigaragara muri iyi foto yanditseho ati:”Volvo.” bishatse kuvuga ngo:”Yaragarutse.” Uyu musore yabyongeyeho ashaka kwerekana uburyo yakundaga Neymar bityo iyi foto ahita ayi tagging kuri Pique kugirango nawe ayibone. Pique utarabyihereranye nawe yahise ashyira ku rukuta rwe rwa Instagram indi foto yifotoranyije na Neymar igaragaza amarangamutima yarafite uyu musore. Gusa amagambo abantu bakurikira Messi ku rukuta rwe bahise bamuterera hejuru bamaganira kure ayo marangamutima ye.

Gerard Pique nawe yahise yunga murya mugenzi we nawe yandika ku ifoto ye ati:”Se queda.” Bishatse kuvuga ngo:” Azaguma muri twe.” Abakunzi ba Fc Barcelona ntibishimiye na gato ibi bitewe nuko bamaze gufata Neymar nkumugambanyi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amagambo Young Grace akomeje kwandikira Yannick Mukunzi akomeje guteza urujijo (yasome hano)

Inkuru Ishyushye-Umukinnyi ukomeye wa PSG yahishuye ukuntu Neymar ababanira nabi (IMPAMVU)