in ,

Dore icyo Miss Jolly agiye gukora muri USA

????????????????????????????????????

Nyampinga w’u Rwanda Mutesi Jolly yerekeje i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), guhagararira u Rwanda mu iserukiramuco ryateguye n’ihuriro ry’Abanya-Uganda batuye muri Amerika ya ruguru “Uganda Festival in Los Angeles”.

Kuri uyu wa Kane tariki ya Mbere Nzeli 2016, nibwo Miss Mutesi Jolly yafashe rutemikirere yitabira iserukiramuco rizamara iminsi itatu kuva kuri uyu wa 2-4 Nzeli 2016, ribera muri JW Marriot Hotel, mu Mujyi wa Los Angeles.

Iri serukiramuco rizitabirwa na ba Nyampinga batanu, Miss Mutesi akazagaragaza isura y’ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Miss Mutesi yatangaje  ko agiye yiteguye neza guhagararira u Rwanda no kurugaragaza neza nk’Umunyarwandakazi witwaje indangagaciro nk’intwaro ikomeye.

Yashimangiye ko ari umwanya ukomeye wo kugaragaza ko mu Rwanda hari byinshi abakerarugendo bahasura bitari ingagi zo mu misozi gusa.

Yagize ati “ Ngiye kuvuga ku bukerarugendo bw’u Rwanda, niwo mushinga namuritse ko nzakurikirana. Ibyo ngiyemo ni ukwereka amahanga ko ubukerarugendo bazi atari ingagi gusa dufite mu Rwanda, ahubwo hari ibindi bitandukanye ngomba kumurikira amahanga.”

Miss Mutesi azifashisha filimi mbarankuru mu gusangiza ubumenyi abanyamahanga no kubereka ko uretse ingagi zo mu misozi mu Rwanda hari ubuvumo, ibihingwa nk’icyayi n’ibindi bikurura ba mukerarugendo.

Mu bandi bakobwa batumiwe muri iri serukiramuco harimo Miss Uganda, Zahara Mohammed Nakiyaga, Miss Kenya, Charity Njeri Mwangi; Miss Universe Tanzania, Lorraine Marriott na Nyampinga wa Ethiopia, Kisanet Teklehaimanot.

Muri iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya 28 hatumiwemo abahanzi bakomeye muri Uganda barimo Sheebah Karungi, David Lutalo, Winnie Nwagi, Desire Luzinda n’abandi.

 

Source : IGIHE

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere Miss Keza Joannah mu myambaro igaragaza amabere

Irebere uburyo Mario Balotelli yakiriwe nk’umwami mu ikipe nshya yagiye gukinamo (video)